Advertising

Paula Kajala aritegura kwibaruka umwana we wa Mbere

04/13/24 19:1 PM

Umukobwa wa Frida Kajala , Paula Kajala yiteguye umwana agiye kubyarana na Marioo wamukunze nyuma yo gutandukana na Rayvanny wamutaye agasanga umugore we.

Paula Kajala ni Umukobwa wa Frida Kajala usanzwe ajya mu mashusho y’abahanzi batandukanye.Uyu Paula yavuzwe mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye muri Tanzania cyakora urwo yamenyekanyemo cyane, ni urukundo rwe na Rayvanny wahoze muri WCB , ndetse n’urukundo rwa Harmonize wavuzweho kumufatanya na Nyina.

Banyuze kumbuga Nkoranyambaga zabo , Marioo yashyize hanze amafoto n’amashusho ye n’umukunzi we Paula Kakala, babaza ababakurikira niba umwana batwite ari umuhungu cyangwa niba ari umukobwa.Uyu muhanzi yakirijwe ubutumwa bwinshi cyane bw’abamwifurije kubyara akarera.

Ubu butumwa babukurikije ubundi bugizwe n’amashusho bafashe bari inyuma y’imodoka , bambaye imyambaro y’umukara isa yose.Babajije ikibazo kigira kiti:”Mufore umwana dutwite”.
Umunyamideri akaba umwe. Ntabwo bizwi neza niba koko aya mashusho ari ay’uko Kajala agiye kwibaruka cyangwa niba ari amashusho ateguza indirimbo.

1 Comment

Comments are closed.

Previous Story

Paul Okoye yiyunze n’uwahoze ari umugore we

Next Story

Ibimenyetso bizakwereka ko wowe n’umukunzi wawe muri kugenda mutandukana gake gake

Latest from Imyidagaduro

Go toTop