Paul Okoye yiyunze n’uwahoze ari umugore we

04/13/24 19:1 PM
1 min read

Umunya-Nigeria, Paul Okoye [ Rude Boy ] ,n’umugore we Anitha Okoye bifatanyije mu kwitabira ibirori by’isabukuru y’umwana wabo wagize imyaka 11 y’amavuko.

Uyu muryango wahanye gatanya , wongeye guhuzwa n’umwana wabo Andrew wagize imyaka 11 y’amavuko.Mu mashusho yakwirakwiye kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, Rude Boy yari afashe ukuboko abana babo b’impanga mu gihe uwahoze ari umugore we yari afashe akaboko Andrew.

Nyuma yo kugaragara muri aya mashusho, benshi bishimiye uburyo uyu muryango wagaragaje ugukura cyane, bagashyira ku ruhande ibyo kubatandukanya ahubwo bagatahira umugozi bashyigikira umwana wabo.

Paul Okoye n’umuryango we mbere yo gutandukana n’umugore we

Go toTop