Ibimenyetso bizakwereka ko wowe n’umukunzi wawe muri kugenda mutandukana gake gake

13/04/2024 20:24

Ni ingenzi cyane kumenya ko urukundo rwawe n’uwo mukundana ruri mu marembera kugira ngo ubashe kumenya uko urusigasira neza.Iyi nkuru iragufasha kumenya uko wakwitwara mu gihe watangiye kubona ko byanze.

Ikindi kandi nuramuka ubonye ko urukundo urimo atari rwiza kuri wowe, uzabasha no kumenya uko warwikuramo kubw’imibereho myiza yawe.Ibi bimenyetso.tugiye ku kwereka kandi biragufasha gusobanukirwa ko wowe n’uwo mukundana mufite nyinshi mutandukaniyeho.Nyuma yo kubimenya kandi ushobora guhitamo kwitandukanya nawe cyangwa ugashaka uko wakongera kurusana.

ESE KUKI USHAKA KUMENYA IBIMENYETSO BIRANGA URUKUNDO RUTARI RWIZA ?

Burya , urukundo ni ihuriro ry’amarangamutima y’abantu babiri.Aba bantu bombi baba bariyemeje gukundana no kurindirana ubuzima.Rero ni ingenzi cyane ko umenya ikimenyetso bibi mbere y’uko ubabazwa by’iteka.

1. NTABWO MUBA MUKIVUGANA:

Burya kuganira nicyo cya Mbere.Niba wowe n’umukunzi wawe mutangiye kujya mu mara igihe mutavugana menya ko ari ikibazo gikomeye.Ndetse ni ikimenyetso cy’urukundo rwangiritse.Abakundana batangira kubwirana amakuru, ibibazo bafite n’ibindi

2.AMAKIMBIRANE YA HATO NA HATO.

Kutumvikana mu rukundo ni ibisanzwe ariko kutumvikana bihoraho byo ni ikibazo.Niba wowe nawe muhora mushwana ni ikibazo gikomeye.Aragukankamira buri munsi , akakubwira nabi ntatume mu biganiraho.

3. KUTIZERANA.

Kuba mwe mutizerana hagati yanyu, ni ikibazo gikomeye kuko ntabwo bishobora mukomeza gukundana no kubana mu buryo bworoshye.Urukundo rurimo kutizerana ruba rurimo ikibazo.Niba ubona mutangiye kutizerana genza gake.Ibi bituma habamo gufuha bya hato na hato.

4.KUGUHOHOTERA.

Mu gihe uwo mukundana atangiye kujya aguhohotera, rimwe na rimwe akanagukubita menya ko byakomeye , shaka uko babahuza babunge nubona adashobora guhinduka umucikeho.Aguhohotera akoresheje amagambo cyangwa ibikorwa.

5.ARAKWIRENGAGIZA.
Umukunzi ukwirengagiza ntabwo mushobora kubana kuko aba adaha agaciro ubuzima bwawe bwa buri munsi.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Rollingout, iragufasha kugenzura urukundo rwawe kubw’ejo hazaza hawe.

1 Comment

Comments are closed.

Advertising

Previous Story

Paula Kajala aritegura kwibaruka umwana we wa Mbere

Next Story

TP Mazembe yivuguruje ivuga ko Kalaba Rainford ari muri Koma

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop