Umukozi w’Imana Pastor Eric ukorera umurimo w’Imana muri Uganda mu Mujyi wa Kampala, yasabye abayoboke be kujya barya ngo bahage cyane kugeza ubwo batangiye gutura amangati.
Mu kibwirizwa cye imbere y’abayoboke ba muri King Jesus Ministry, Pastor Eric yavuze ko Imana yaremye buri umwe wese ngo akorera Imana ariko igatandukanya ibikorwa abantu bakora kuko ngo abantu bose Imana yaremye batakora ibikorwa bimwe ngo bikunda. Ati:”Imana yaremye buri wese ngo ayikorere ariko itandukanye ibikorwa kandi nibyo njya mbabwira.
Njyewe ibyo nakora byose , nzi y’uko ndi umukozi w’Imana kuko buri wese hari ibyo yamuhaye agomba gukora. Niba Imana yaguhaye ibihumbi 10 umenye ko nawe ugomba kubikoresha ufasha bagenzi bawe”.
Pastor Eric avuga ko iyaba abantu bose bari bafite urukundo ari nta n’umwe wari ukwiriye kurara atariye . Ati:”Ibikorwa Imana iduha n’ibyo bifasha abandi.Buriya hari abo Imana yahaye imyenda yo kwambara myinshi ngo bafashe bagenzi babo.Hari abo yahaye ibyo kurya , hari abo yahaye amazi bagomba gufasha abandi. Ni ukuvuga ngo ibikorwa by’Imana biratandukanye”.
Yakomeje avuga ko akunda umuntu ukora cyane akanga umunebwe.Ati:”Njye we nkunda umuntu ukora cyane , ntabwo nkunda umuntu wicara ngo Imana izabizana. Umuntu wese usenga , icyo azakora cyose n’ubwo cyaba gito Imana izacyagura kuko iyo usenga Imana iba ibibona ko usenga”.
Yihanangirije abantu barya cyane bakageza aho batuze amangati ko Imana itajya ibikunda ndetse ko bakwiriye kubihagarika.
Pastor Eric asanzwe akorera umurimo w’Imana muri King Jesus Ministry, aho agaburira abakirisitu bitabiriye bose.