Papa umbyara yangize umugore we nyuma yuko mama wanjye apfuye arangije antana abana

01/01/2024 19:26

Inkuru y’uyu mukobwa witwa Grace wo mu gihugu cya Kenya ikomeje kuvugisha benshi aho avuga ko se umubyara yamugize umugore we nyuma yuko nyine apfuye gusa nyuma na se akamuta.

 

 

Nk’uko uyu mukobwa abivuga, avuga ko yavutse ari imfura iwabo mu bana batatu, nyina umubyara we ngo yakoraga mu mirima y’indabo ariko aza gukora impanuka ahita apfa. Nyina umubyara akimara gupfa ngo nibwo ibibazo kuri we byahise bitangira.

 

 

Yakomeje avuga ko se umubyara we yakoraga mu bwubatsi bityo ko yakundaga gutaha muri weekend. Yarazaga akishyura inzu babamo amezi atatu ndetse akabagurira ibyo bazarya nabwo mu mezi atatu.

 

 

Uyu mukobwa yavuze ko se umubyara yigeze kujya mu kazi maze amara amezi 6 ataragaruka ngo arebe uko bameze. Ibyo kurya byose byarabashiranye we nabi bavukana ndetse rimwe narimwe ngo batabarwaga n’abaturanyi babaga ibyo kurya.

Bahagaritse no kujya kwiga kuko nta mafaranga y’ishuri babaga bafite cyane ko se wabo yari yaranze kugaruka.

 

 

Nyuma yayo mezi 6 nibwo se umubyara yagarutse maze amubwira ko bagomba kuryamana abandi bakaryama mu ntebe kuko ngo n’ubundi inzu yabo yagiraga icyumba kimwe gusa. Bararyamye maze sr umubyara aramusambanya ndetse amubwira ko nta muntu n’umwe agomba kubibwira.

 

 

Mu gitondo yarabyutse amuha amafaranga 200 gusa maze asubira ku kazi. Nyuma y’ibyumweru bibiri arongera aragaruka maze arongera ahatiriza uyu mukobwa we Grace barongera bararyamana. Icyakora yavuze ubwo kuri iyo nshuro yabwiye umwe mu bavandimwe be kujya guhamagara abaturanyi kuza kureba ibyo se umubyara Ari kumukorera.

 

Ubwo abaturanyi bahageraga basanze uyu mugabo Ari guhatiriza umukobwa we ngo baryamane maze batangira kuvuza induru. Gusa ngo se umubyara yahise yiruka arahunga ntiyongera kugaruka. Kuri ubu hashize imyaka 10 ntawuzi aho se umubyara aba. Akomeje gutakamba asaba ubufasha kubera ko imibereho ye nabavandimwe be ikomeje kujya mu kangaratete.

 

 

 

 

Source: muranganewapaper.co.ke

 

 

Advertising

Previous Story

Dore ubwoko 6 bw’umubyibuho n’ikibitera ndetse n’uburyo ushobora kuwugabanya

Next Story

Nkore iki : Nazanye umugabo iwanjye ngo turyamane none yanze gutaha

Latest from HANZE

Go toTop