Hari uburyo bwinshi umuntu abyibuhamo ndetse Kenshi usanga abantu benshi badahuje uko babyibushye. Muri iyi nyandiko tugiye kuvuga mu bwoko bugiye butandukanye bwo kubyibuha ndetse sibyo gusa kuko turakomoza ku kibitera kugira ngo umuntu ubyibuhe atyo n’uburyo ushobora kuwugabanya.
1.Kubyibuha igice cyo hejuru cyose
Aho ni wa mubyibuho aho usanga umuntu ku gice cyo hasi, guhera mu rucyenyerero ameze neza atabyibushye ariko ahandi hejuru hasigaye ugasanga atabyibushye cyane.
Akenshi uyu mubyibuho uterwa no kurya ibiryo byinshi ndetse no Kudakora cyangwa Kudakora siporo.Uburyo bwiza ushobora kugabanya uyu mubyibuho, ni ukwirinda kurya byinshi cyane ibirimo isukari nyinshi cyangwa biryoherera. Ikindi ugomba gukora siporo cyangwa ukagendesha amaguru cyangwa ukoga muri pisine byibura iminota 30 biri munsi.
2.Kubyibuha munso Gato yinda
Uwo ni umubyibuho Kenshi usanga umuntu afite inda Nini ariko atabyibushye igice cyose kinda ahubwo munsi Gato yinda. Bikundww kugirwa nigitsina gore kurusha abagabo.Uyu mubyibuho uterwa no kugira stress nyinshi, no kugira depression.
Uburyo bwiza bwo kurwanya uyu mubyibuho ni ukwirinda stress ugafata umwanya uhagije ukaruhuka. Ndetsee ukihata icyayi mu buryo bwo kugufasha kwirinda stress ndetse ibigutesha umutwe ukabiganiza umuntu bityo ukaruhuka muri wowe.
3.Kubyibuha igice cyo ku matako
Uyu ni umubyibuho aho usanga umuntu abyibushye guhera mu rucyenyerero kugera mu mavi.
Uyu mubyibuho uterwa nubwoko bwibiryo urya rimwe narimwe. Uburyo bwiza bwo kurwanya uyu mubyibuho ni kunywa icyayi buri gitindo Niba utabikora, ukihata kujya ugenda n’amaguru cyane ahantu ubona hazamuka cyane.
4.Kubyibuha inda yose
Ubu ni ubwoko bw’umubyibuho aho usanga inda y’umuntu ufite uyu mubyibuho yose ibyibushye cyane ndetse ari Nini.Uyu mubyibuho uterwa cyane namayoga menshi unywa. Uburyo bwiza bwo kurwanya uyu mubyibuho ni ukureka inzoga ugatangira kurya ibitunga umubiri wawe cyane ibitera imbaraga kuko usanga abenshi bameze uko batarya cyane.
5.Kubyibuha igice cyo hasi
Uyu ni umubyibuho aho usanga umuntu abyibushye huhera mu rucyenyerero kugera ku birenge, mbese uyu usanga n’amaguru ye n’amatako byose bibyibushye.Uyu mubyibuho Kenshi usanganwa igitsina gore cyane mu gihe batwite.Uburyo bwiza bwo kurwanya uyu mubyibuho ni ukwirinda kurya ibiryo birimo umunyu mwinshi ndetse ukihata kugenda ukirinda kwicara Igihe kinini.
6.Kubyibuha inda n’inyuma
Uyu ni umubyibuho aho usanga umuntu abyibushye inda yose ariko n’inyuma mu mugongo habyibushye.Uyu mubyibuho uterwa akenshi no Kudakora, cyangwa Kudakora siporo mbese kwakundi umuntu aba yirwa yicaye gusa.Uburyo bwiza bwo kurwanya uyu mubyibuho ni ugusinzira neza, ukihata siporo ndetse ukajya urya ibiryo byinshi bitera imbaraga.
Source: theemergingindia.com