Nkore iki : Nazanye umugabo iwanjye ngo turyamane none yanze gutaha

01/01/2024 19:40

Ikosa rikomeye uyu mugore wo mu gihugu cya Kenya yakoze ryo guha ikaze umugabo ngo aze baryamane ryatumye yitabaza imbugankoranyamaga ngo abantu bamugire inama y’icyo yakora ngo uwo mugabo atahe kuko ngo yanze gutaha neza neza.

 

 

Kubera ukuntu gutereta muri iyi myaka bisigaye bigoye, niho usanga abantu benshi bajya ku mbuga bashakiraho abakunzi akaba arizo bifashisha mu gushaka abakunzi. Icyakora izo mbuga bashakiraho abakunzi zishobora gutuma wisanga mu bibazo udashobora kwikuramo nawe ubwawe.

 

 

Nk’uko uyu mugore yabivuze, yagaragaje ko uyu mugabo bahuriye ku mbuga bashakiraho abakunzi ariko yemerera uyu mugabo ko agomba kuza bakaryamana ijoro rimwe gusa maze bugacya mu gitondo uyu mugabo ataha.

 

 

Gusa si uko byagenze kuko ngo uyu mugabo umugore yategereje ko ataha araheba, ahubwo umugabo aguma mu buriri nkaho yabaye nyirurugo. Ibyo byashobeye uyu mugore Niko kwikoza ku mbugankoranyambaga ngo agishe inama abamukurikira.

 

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter, uyu mugore yashyize hanze ifoto y’umugabo uryamye mu buriri, agisha inama abantu ababaza uburyo arirukana uwo mugabo kuko ngo yanze kubyuka neza neza.

 

 

Abantu benshi bakoresha imbugankoranyamaga bakomeje guha uyu mugore urwamenyo bavuga ko urwishigikiye arusoma.

 

Ese ni iyihe nama waha uyu mugore ? Ese ari wowe urumva wakora iki ?

 

 

 

Source: TUKO

Advertising

Previous Story

Papa umbyara yangize umugore we nyuma yuko mama wanjye apfuye arangije antana abana

Next Story

Umukunzi wa Neymar yahishuye ko umwana babyaranye atari uwe

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop