Friday, May 10
Shadow

Oprah wakundanye na Diamond Platnumz na Katauti yashinze Itorero rye

Umukobwa wanyuze mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz wamamaye mu Njyana ya Bongo Flava muri Tanzania , yashinze Itorero rye ku giti cye abyita kwakira agakiza no kwemera umuhamagaro w’Imana.Uyu mukobwa witwa Irene Uwoya ngo ntateze gusubira inyuma.Uyu mukobwa kandi yakundanyeho na Katauti Ndikumana Hamad batandukana akimamenya ko yararanye na Diamond Platnumz.

Irene Uwoya yitandukanije n’ubuzima bwo hanze mu Isi benshi bakunze kwita Isi y’abanyabyaha , ashinga Itorero.Abaye Umukuru w’itorero nyuma yo gufata umwanzuro wo kuva muri Cinema atangaza ko aby’Isi abisize inyuma umubiri we n’ibye byose bikajya mu murimo w’Imana.

Uyu mukobwa wamamaye muri Filime , yatangaje ko yagiye mu bwihisho bw’Imana akiyemeza kuyikorera ibihe byose aba intumwa itwara ijambo ry’Imana.Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze, uyu mukobwa yashyize hanze ifoto irimo Logo y’izina , iryo zina akaba ariyo zina ry’urusengero rwe rushya arashyira hanze vuba

Uru rusengero rwa Irene Uwoya ngo ruzaba rwitwa ngo ‘Friends Of God Ministry”.Uretse gutangaza uru rusengero yagize iri zina “Logo” kumbuga ze dore ko kuri Instagram akurikirwa n’abarenga Miliyoni 8.Uwoya yagaragaje kwegera Imana cyane nyuma y’aho mu minsi yashize , yerekanye ubutumire bwo kwitabira inama yo mu Itorero y’abagore.

Uyu mugore kandi yakundanye na Ndikumana Hamad Katauti baza gutandukana bwanyuma ubwo yamenyaga ko yararanye na Diamond Platnumz binyuze mu nkuru yari yasomye.Irene ubwe yemeza ko Katauti yahise yikubita hasi, agahita afata umwanzuro wo gutandukana.

Irene Uwoya [Oprah] na Diamond
Yabanye na Katauti