Saturday, April 27
Shadow

Byinshi kuri ‘Phanton Vibration Syndrome’ indwara ituma umuntu ahora yikanga ko telefone ye iri gusona

Phanton Vibration Syndrome ni indwara ifitwe n’abantu benshi cyane gusa abayemera nibake ni nabo babasha kwemera ko bayifite kuko abatayizi ntabwo baziko ibaho.Iyi nkuru uyisangize inshuti zawe kugira ngo zibonereho kwirinda iyi ndwara Phanton Vibration.Iyi ndwara PVS [Phanton Vibration Syndrome], ishingiye ku makuru atariyo yereka umuntu ko telefone ye , iyamugenzi we cyangwa ikindi gikoresho cya Elctronic kumuri iruhande ko kiri gusona kandi ataribyo.

 

Nk’uko ubushakashatsi butandukanye bubyerekana , ngo Phanton Vibration Syndrome ikunda kwibasira abantu bakunda gukoresha telefone cyangwa abahorana ibyo bikoresho bya Electronic kuburyo itaka , bahoza telefone zabo hafi bigatuma bahora bazikoraho baziko bahamagawe nyamara ntabibaye.Ibi kandi bifatwa nka ‘Tactile Hallucination’ ibwira ubwonko ko hari ikintu kiri kuba nyamara ari amakuru mahimbano muri uwo mwanya ntakintu na kimwe gihari.Ibi bishobora gutuma uwikanga ahura n’ihungabana ryo mu bwonko.

 

ESE NINDE UFATWA N’IYI NDWARA ? : Indwara ya Phanton Vibration Syndrome [PVS], ntabwo byari byagaragazwa n’abashakashatsi ko hari ibice cyangwa imibare runaka y’abantu yibasira kurenza abandi ku Isi.Bavuga ko umuntu wese uzi Telefone cyangwa ikindi gikoresho ngendanwa cy’Ikoranabuhanga , ashobora kuyandura mu gihe nawe atazi agatangira guhura n’ingaruka zayo na cyane mu bushakashatsi bwakozwe ari nta kintu na kimwe cyari cyagaragaza abahirwa kuri yo.

 

NI IBIHE BIMENYETSO BYAYO ? Ubusanzwe Phanton Vibration Syndrome [PVS] ntabwo yari yagaragaza ibimenyetso nkuko abahanga babivuga mu kinyamakuru cyitwa Dermnetnz.Bavuga ko kugira habashwe kumenywa ko ariyo koko urwaye bisaba isuzuma rihambaye , kuko ngo bishobora kuba biterwa na ‘cerebral Cortex’  nanone bigaterwa n’uko habayeho kwakirwa kw’amakuru menshi aganisha kubintu runaka ajya mu bwonko kuburyo bituma umuntu asa n’uwumva amajwi runaka ahamagara kandi ntayo.Abantu bakoresha Telefone nto n’inini zifite ‘Iminyesha’ [Notification] isakuza cyangwa abakina imikino runaka muri telefone nibo bakunda kwandura iyi ndwara cyane.

 

NI IBIHE BIGIRANA ISANO N’IYI NDWARA ; Nk’uko bitangazwa n’iki kinyamakuru , ibintu bigirana isano n’iyi ndwara harimo; Umunaniro ukabije, Kwita kuri Telefone cyangwa kurenza ibindi, kuba hari icyo wikanga gishobora kukubaho mu gihe waba udacutse telefone yawe [Hari icyo utegereje],Kuba amarangamutima yawe yabangamiwe,…Bavuga ko iyi ndwara ivugwa kwa muganga.

 

NI IKI WAKORA KU GIRANGO UYIKIRE BURUNDU?: Mu byo wakora kugira ngo ucike kuri iyi ndwara harimo;Kugabanya umwanya umara kuri telefone yawe,Kwirinda kujya utwara telefone mu mufuka cyangwa cyangwa ahandi hakwegereye,Gukuramo urusaku ruba mu Imenyesha [Notification].Abahanga bavuga ko abantu barwaye iyi ndwara akenshi usanga bagira ibibazo mu bwonko cyane,