Monday, May 20
Shadow

“Wabanje guhindura mu gihugu cyawe” ! H.E Paul Kagame yihanangirije abashaka kugira ibyo bahindura mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko abamaze iminsi bavuga ko hari ibyo bashaka guhindura mu Rwanda bari bakwiye kubanza kubihindura mu bihugu byabo kuko ari byo bifite ibibazo byinshi mu gihe u Rwanda rwo rukomeje gutera intambwe igana aheza.Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2024 mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye mu gihe abandi bakuru b’Ibihugu bituranyi n’u Rwanda bamaze iminsi bibasira iki Gihugu bakerura mumvugo zabo ko bifuza ko Ubutegetsi bwacyo bwahinduka.

 

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi uherutse kongera gutsindira kuyobora iki gihugu ubwo yari mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, yagize u Rwanda iturufu , yemeza ko naramuka atowe azarutera agakuraho ubuyobozi bwarwo.Perezida w’u Burundi Evariste Nkurunziza ku munsi wo ku cyumweru ubwo yari mu kiganiro n’urubyiruko I Kinshasa yavuze ko yifuza kuzafasha urubyiruko rw’u Rwanda  ngo rugakuraho ubuyobozi ngo kuko rumeze nk’urufunzwe.

 

Guverinoma y’u Rwanda yagiye yamagana izi mvugo kenshi ndetse ikavuga ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe igana ku igerambere rirambye no munzego zinyuranye mu bushobozi bwacyo.Ni mu gihe ibihugu biyoborwa n’aba bakururu b’ibihugu bibasira u Rwanda bikomeje kugarizwa n’ibibazo byinshi, aho DR Congo imaze kuba isibaniro y’ibibazo by’umutekano n’iby’amacakubiri byabaye akarande , iby’imibereho byugarije abaturage,  ndetse n’ibyugarije ubukungu bwacyo.

 

H.E Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu ku munsi wa Mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yagarutse kuri aba bayobozi bavuga ko bafite ibyo bashaka guhindura mu Rwanda nyamara mu bihugu byabo bidogera.Yagize ati:”Ufite abaturage bari mu buzima bubabaje, batabana ibyo kurya, batagize icyo bafite, ariko uri hariya uravuga ngo urashaka kuza kwigisha u Rwanda icyo bakwiye gukora cyangwa ngo urashaka kugira ibyo uhindura, ukoresheje iki ufite se, kandi ufite ubusa.”

 

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ikibazo ari uko atari umuntu umwe wabivuze ahubwo ko biri rusange mu Karere , akavuga ko aho ibihe bigeze, hatari hakwiye kuba abantu nk’aba.Ikindi kandi ni uko abavuga ibi aribo bafite ibihugu byamunzwe na ruswa nabo kandi bagakora bakurura bishyira aho gushyira imbere inyungu z’abaturage bayoboye.At:”Ibi nibyo tubona hano hafi ku bantu n’ubundi bavuga ibyo.Mu gihe cyo gutekereza ko hari ibyo bahindura mu Rwanda, kuki utabanza guhindura ibyo mu gihugu cyawe ?Mbere na mbere ibyo uvuga si byo, ikindi kandi ntibyagushobokera”.

 

H.E Paul Kagame kandi yavuze ko imyumvire iri mu Banyafurika bamwe yo guhora bumva ko ubuzima bwabo bushingiye kubagiraneza inakunze kugaragara mu bihugu biyobowe n’abayobozi bafite imitekerereze nk’iyi ikwiye guhinduka.