Diddy ari mu kibazo cy’amadosiye mashya menshi arebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho abantu batatu batatangajwe amazina bamushinja kubaha ibiyobyabwenge no kubafata ku ngufu. Aba bantu bavuga ko ibi byaha byabaye mu bihe bya vuba ugereranyije n’ibirego amaze iminsi ashinjwa.
TMZ yabonye kopi z’ibi birego bishya byose byashyikirijwe urukiko n’umwunganizi mu mategeko wo mu mujyi wa New York. Abarega bose bavuga ko Diddy yabahaye ibiyobyabwenge maze akabafata ku ngufu aho ikirego cya mbere kigaragaza ko ibyo byabaye kuva mu mwaka wa 2019. Nubwo buri kirego gifite umwihariko wacyo, byose bifite ibintu bisanzwe bihuriyeho abashinja bavuga ko bagiye mu birori hamwe na Puffy (Diddy) n’itsinda rye, babiri muri bo bakavuga ko bajyanye na we muri hoteli, mu gihe undi avuga ko yafatiwe ku ngufu iwe mu rugo i Hamptons.
Bose uko ari batatu bavuga ko banyoye inzoga bahawe na Diddy, nyuma bagatangira kugira isereri bagahita batakaza ubwenge. Bivugwa ko bakangutse basanga Diddy ari kubafata ku ngufu. Umwe muri bo avuga ko icyo gikorwa cyafashwe amashusho n’inshuti za Diddy, maze ahabwa $2,500 nk’uko bivugwa muri dosiye. Abandi babiri ntibigeze bahabwa amafaranga.
Aya madosiye mashya yongera kuri byinshi Diddy asanzwe aregwa, nubwo bigaragara ko ibi byaha bishya bishinjwa byabaye mu myaka ya vuba mu gihe ibya mbere bivugwa byagiye bibaho guhera mu myaka ya za 1990. Abanyamategeko ba P Diddy babwiye TMZ ati: “Ibi birego byose ni ibinyoma Tuzerekana ko atari byo kandi dusabe ibihano bikomeye ku banyamategeko bose bashyikirije urukiko ibirego bihimbano”.
Kuri ubu, Diddy Combs afungiye muri gereza ya MDC Brooklyn, aho ashinjwa ibyaha birimo ubugambanyi, icuruzwa ry’abantu, no gutwara abandi kugira ngo bakore uburaya.
Umwanditsi:BONHEUR Yves