Advertising

Brian Kagame yasoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza

12/15/24 5:1 AM
1 min read

Umuhungu w’umuhererezi wa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Brian Kagame yasoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.

Nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston , uyu muhungu wa Perezida Kagame yasoje aya masomo mu muhango wabaye kuri uyu Wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024. Ni umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame n’abavandimwe ba Brian Kagame: Ivan Cyomoro Kagame na Ian Kagame. Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Ian Kagame kuri ubu ubarizwa mu Ngabo z’u Rwanda, mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.

Ishuri rya Sandhurst Military Academy riherereye mu gihugu cy’u Bwongereza ni naryo Ian Kagame yasorejemo amasomo ya Gisirakare mu 2022. Iri shuri ryashinzwe mu 1947, rifite ibigwi bikomeye mu gutoza abasirikare bakuru bo mu gihugu cy’u Bwongereza, by’umwihariko ingabo z’i Bwami, aho bongererwa ubumenyi mu kuyobora ingabo.

 

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Sponsored

Go toTop