Menshi mu mazina y’amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Umunsi.com turabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.
Dore amwe mu mazina abantu benshi bahuriyeho twahereyeho dusobanura:
Sandrine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “kurinda ikiremwamuntu”. Ba Sandrine barangwa no kumenya gufata ibyemezo, kubona ibintu byose mu ruhande rwiza ntibite cyane ku ngaruka, bazi guhanahana amakuru,bavugisha ukuri kandi bagira udushya twinshi.
Odile ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba riobanura “Ubukire”. Ba Odile ni abantu bakunze guhorana umutuzo n’amagambo make. Nubwo iyo ubabonye uba ubona bitonze ndetse bashobora no kuba boroshye cyane ba Odile ni abantu batajya bapfa gukangwa n’ibibazo bahura nabyo mu buzima bazi kuranirira guhorana intsinzi mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Bahorana inseko n’akanyamuneza mu maso kubera uburyo bazi gushaka inshuti ariko kandi uburyo basubiza cyangwa n’uko bitwara imbere y’abandi bishobora kubangama cyane cyane ko batajya batinda mu nzira iyo ubakoreye ikitabashimishije bahita bakubwirira aho. Barakora cyane kandi bakunda ibyo bakora, babirwanira ishyaka ni nayo mpamvu badakunda ababavangira muri gahunda zabo. Ntibashobora kwihanganira umuntu wese utuma bagira igihombo mu mibare yabo.
Valérie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umunamurava”. Ba Valérie bakunze kurangwa no kumenya gufata ibyemezo, bagira ubumuntu, bagira inzozi nyinshi, bakora ibintu boze ku murongo kandi kumenya icyo batekereza biroroshye.
Yves ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’igi celte rikaba risobanura “igiti cyo mu bwoko bwa if”. Ba Yves ni abantu bagira imbaraga nyinshi, bakunda gutsinda inshuro nyinshi mu byo bakora, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima, bakunda cyane imirimo yabo kandi ni abantu bitanga cyane mu kazi kabo.
Dan ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura ngo “Agira ubutabera”. Ba Dan bakunze kurangwa no kubasha kuyobora, bakorana umwete kandi ntibacika intege, barigenga, ni abizerwa kandi bahorana ibakwe.
Juvenal ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’ikilatini rikaba risobanura “Ukorana imbaraga za gisore”. Ba Juvenal bakunda umutekano, ni abanyakuri, barihambira cyane kandi babasha kumvikanisha ibibarimo ku buryo bworoshye.
Honoré ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uwubashywe”. Ba Honoré bakunze kurangwa no kumenya gutanga amakuru, barakora cyane kurusha kuvuga, bagira umutima w’impuhwe, bamenyera vuba kandi bagaragaza amarangamutima yabo.
Lavinia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Gusukura ukoresheje amazi”. Ba Lavinia bakunze kurangwa no gukora badacika intege, bakorana imbaraga, bakunda umwimerer, baravumbura kandi bazi gufata ibyemezo.
Kevin ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikinya Irlande rikaba risobanura “Umuhungu w’uburanga”. Ba Kevin bakunze kurangwa no kwigenga, bahorana inyota yo kumenya, bafata umwanya wo gutekereza kubyo babona, bakunze kuba abahanga n’abanyabwenge.
Marcel ni izina ry’abahungu rikomoka ku izina Mars ry’ikigirwamana cy’intamabara cy’abagereki. Ba Marcel bakunze kurangwa no kumenya gufata imyanzuro, bagira ubumenyi bwinshi, ni abahanga, barigenga kandi bafata umwanya bagatekereza kubyo babona.
Jacqueline ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Kiyegereza”. Ba Jacqueline bakunze kurangwa no gutunganya utuntu twose, bagira ubumenyi butandukanye, bakunda umwimerere, bakunze kwamamara kandi bazi gufata ibyemezo.
Mireille ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umurezi/urera”. Ba Mireille bakunze kurangwa no gufata umwanya bagatekereza ku byo babona, babasha kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye, ni indahemuka, bamenyera vuba kandi bazi kubana n’abandi. Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitejerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.
Umwanditsi:BONHEUR Yves