Zuchu nk’umuhanzikazi wasinye muri WCB yagiye yemeza ko akundana na Diamond ndetse na Diamond agakora iyo bwabaga ariko ntavuge.Aba bombi ibyo bakora baba barengera inyungu zabo mukazi kabo ka muzika, ari nayo mpamvu Diamond Platnumz yambitse impeta y’igihuha umunyamakuru wo muri Ghana hagaticiye kabiri agaterurana na Zuchu muri Wasafi Festival.
Zuchu na Diamond Platnumz bataramira mu Mujyi wa Dodoma nyuma y’iminsi 2 Simba yambitse impeta Peace Hyde wafataga amashusho y’igice cya 3 cy’ikiganiro Young Famous African , Diamond , Zuchu , Shakib na Zari Hassan bazagaragaramo.
Diamond n’umuhanzi we ushobora kuzavamo umukunzi we, bagaragaye mu mashusho bateruranye ubwo baririmbaga muri iki gitaramo bigaragaza urukundo bombi bafitanye niba atari akazi kaba kabahuza kandi baba bagomba gukora ,Diamond akubahiriza ibyo yasinyanye na Zuchu ajya kumushyira muri Lebal ye.