Advertising

Nyabihu: Abana 170 basibiye baboneye amahirwe yo kwimuka muri Remedial program

13/09/2024 19:22

Abana 170  bo kuri GS Rega Catholic ikigo cy’ishuri giherereye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe nibo babashije kwimuka nyuma yo guhabwa  gahunda nzamurabushobozi mu biruhuko bikuru.

Mu kigo cy’Ishuri rya Gs Rega Catholic cyo mu Karere ka Nyabihu habereyemo gahunda nzamura bushobozi mu bana biga mu cyiciro cya Mbere cy’amashuri abanza nk’uko iteganywa na Minisiteri y’Uburezi.Muri iki kigo hagombaga kwigamo abanyeshuri 372 gusa higa 301 hatsindamo 170 aribo bazimuka  mu mwaka ukurikiraho nk’uko byemezwa n’umuyobozi bw’iki kigo Cyimana Mathias ushimira iyi gahunda nzamurabushobozi mu bana ndetse akabihurizaho n’abarimu.

Umwana witwa Manirumva Jean Pierre wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza yabwiye Umunsi.com ko we na bagenzi be bishimiye uburyo bahabwa ubufasha n’abarezi.

Bamwe mu barezi bemeza ko gahunda nzamurabushobozi ari  nziza bagaragaza ko yagize impinduka isigira abana bayitabiriye ugereranyije n’uko bari bameze mbere mu bijyanye n’ubumenyi.

Umurezi witwa Karinijabo Rugema wigisha mu mwaka wa Gatatu kuri Rega Catholic , yahamije ko gahunda nzamurabushobozi ari nziza kuri bo ndetse no kubana bigishije.

Ati:”Twasanze iyi gahunda nzamurabushobozi ari nziza kubera ko buri mwarimu yakoze uko bishoboka kose ashyira abana mu matsinda kugira ngo  babashe kwigana neza, utazi gusoma akabyigishwa n’utazi kwandika agafashwa, kugira ngo buri wese agire aho ava n’aho agera.

Iyi gahunda ni nziza rwose, abana twari dufite bari mu byiciro bitandukanye  kuko mu gihe cyo kwandika hari abo twari dufite ndetse no mu cyo gusoma nabo barimo ku buryo kubatandukanya byagiye bitworohera kubera ko bari bake”.

Rugemana avuga ko muri iyi gahunda nzamurabushobozi wabaye umwanya mwiza wo kongera kwibutsa abana amasomo yo mu myaka ya mbere n’umwaka wa Kabiri kugira ngo babashe kwibuka ibyo batari bazi. Ati:”Byadusabye kongera gusubira mu myaka yatambutse by’umwihariko ku bana twasangaga ntabyo bazi, tukajya mu mwaka wa mbere nk’iminsi 5 , n’umwaka wa Kabiri nk’iminsi 4 ariko bigakorwa buri mwana ku giti cye, ubundi tukabasha kwizera ko yavuye mu cyiciro kimwe akajya mu kindi”.

Sebugeme Mathias wigisha mu mwaka wa Mbere w’amashuri abanza, yatangaje ko gahunda nzamurabushobozi mu ishuri ryabo yagenze neza cyane ndetse ko abana yigisha ababashije kuza bize neza. Yagize ati:”Ikintu cyo kwishimira kuri iyi gahunda ni uko abanyeshuri aba ari bake noneho bigafasha mwarimu kubakurikirana neza bigendanye n’uko  mwarimu aba asanzwe azi abana. Aha rero ababashije kuza kwiga , twarabafashije kandi turishimira ko bagenze neza”.

Mu mwaka wa Mbere mu ishuri rya Sebugeme Mathias hizemo abanyeshuri 18 muri gahunda nzamurabushobozi muri 48 basanzwe biga muri iri shuri rye , mu gihe mu mwaka wa Gatatu w’icyiciro cya Mbere cy’amashuri abanza abigishwa na Karinijabo Rugemana bari abanyeshuri 9 muri 60 basanzwe bigamo.

Mu Karere ka Nyabihu kose muri gahunda nzamurabushobozi harimo abanyeshuri 4,091 mu bigo 97  mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu nk’uko byemejwe na Vumela Makesha Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere wahamije ko imyiteguro yari yagenze neza mu nzego zitandukanye zarebwaga n’iyi gahunda nzamurabushobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Oda Paccy yagarutse ku rwango n’imikoreshereze mibi y’imbugankoranyambaga biri mubyamuhaye kwandika ku ndirimbo ye BIRAKUREBA

Next Story

Nyiragasigwa Esperance utunzwe no guca inshuro agakuramo asaga ibihumbi 438 RWF yagiriye inama abandi bagore

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop