Advertising

“Ntangira itangazamakuru narahobagijwe cyane ” ! Umunyamakuru Pazzo Parole yavuze agahinda yagize

24/05/2023 19:09

Si ubwa mbere  amakuru nk’aya amenyekanye y’umuntu agaruka ku mvune yahuye nazo agitangira urugendo rwamugize uwo ariwe icyakora nta werura ngo avuge abagize uruhare mw’isiragizwa rye cyangwa abamwitambitse bakadindiza iterambere rye.

 

Umunyamakuru NIYOMUSHUMBA PATRICK wari umaze igihe akorera Fine FM umenyerewe nka  Pazzo Parole Umukapo kuri mikoro na Instagram  , yahishuye ko yahuye n’isanganya ryo kwimwa amahirwe yo kugera kuri Micro ndetse akangwa n’abanyamakuru b’inshuti ze yajyaga afasha kobona amafaranga.

 

Pazzo Parole yagize ati :”Ese wagize ngo sinahobagijwe? Ngitangira itangazamakuru narahobagijwe, uyu mwuga ugira abanyamashyari benshi cyane haba abo mwakoranye abo weretse inzira bagera aho bagera bakakugambanira ukumirwa kujyeza naho bagukuye ku mwanya wabazanyemo.

 

Ati nagiye nsaba akazi bakambeshya nkashiduka bishyireyemo abandi  gusa nyine urabihorera”.

 

 

Pazzo parole avuga ko nubwo yahobagijwe ariko hari nabo ashimira abagize uruhare ngo abe uwo ariwe ubu kuko aho ageze hari abatarahageze.

Anavuga ko yageze kurweho rwo kwakira aba stars b’inzozi ze yajyaga arota akiri ku ntebe y’ishuri. Urugero ni nka RIDER MAN ,MARINA ,NEG G THE GENERAL , KECAPU N’ABANDI

.

 

Pazzo parole umukapo asoza avuga ko ubuzima bwe bwamuhaye isomo rikomeye ryo kwicisha bugufite ntu suzugure umuntu ngo nuko ataratera imbere kuko ejo hazaza utamenya icyo hahatse. Kuko ushobora gusanga uwo wasuzuguye umukeneye  igihe  utakekaga.

 

Umwanditsi: Shalomi Parrock – JULI TV

Previous Story

Menya impamvu itera abagabo guhita basinzira iyo barangije gutera akabariro

Next Story

Icyishe umwana we ntikiramenyekana ! Nyina wa nyakwigendera Cost Titch akomeje gutakambira ubuyobozi ngo bumufashe kumenya icyishe umwana we

Latest from Imyidagaduro

Go toTop