Sunday, April 28
Shadow

Icyishe umwana we ntikiramenyekana ! Nyina wa nyakwigendera Cost Titch akomeje gutakambira ubuyobozi ngo bumufashe kumenya icyishe umwana we

Umubyeyi wa Nyakwigendera Cost Titch yatangaje amagambo akomeye nyuma y’uko ibizamini by’icyahitanye umwana we bikomeje gutinda dore ko yategereje amasomo akaba akomeje guhera mu kirere.

 

Uyu mubyeyi ubyara uyu nyakwigendera Cost Titch wari kimenyabose muri muzika cyane mu njyana y’amapiano, yanditse ubutumwa bw’akababaro abinyujije ku rukuta rwa Instagram rw’umuhungu we witabye Imana, avuga ko akomeje gushavuzwa no kuba ataramenya icyahitanye umuhungu we.

 

Uyu mubyeyi avuga ko umuhungu we aramutse yarahawe uburozi ubwo yari ku rubyiniro agahanuka akitura hasi agashiramo umwuka, bigendanye n’igihe gishize bitaragaragara, bityo agasaba ko ibizamini byaboneka vuba.

 

Akomeza avuga ko niba umuhungu we yararozwe, byagora police yo muri Afurika y’Epyo, gukora iperereza kucyamuhitanye kandi ko nanone itarikora hataramenyekana icyamuhitanye.

Ati “Ikigo gishinzwe ibizamini gishobora gufata amezi cyangwa umwaka bakireba icyahitanye umuhungu wanjye, kandi sinjye njyenyine utegereje ibisubizo.

 

Niba umwana wanjye yararozwe ntago byagaragara bitewe n’igihe gishize. Ndasaba n’inginga ko mwamfasha kumenya ibisubizo by’icyahitanye umwana wanjye.” Uyu mubyeyi kandi akaba yari amaze igihe atangaje ko azemera ko umuhungu we yapfuye aruko abonye icyamuhitanye.

 

Cost Titch akaba yarapfuye Imana kuwa 11 werurwe 2023, ubwo yari ku rubyiniro mu iserukiramuco rya Ultra Music Festival muri Nasrec Expo Center muri Afurika y’epyo.

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

Source: Instagram cost Titch