Menya impamvu itera abagabo guhita basinzira iyo barangije gutera akabariro

24/05/2023 10:14

Abashakanye hari ubwo basangira umunezero n’ibyishimo bombi haba mu ijoro cyangwa mu masaha ka kare birirwanye mu rugo.Benshi bakibaza impamvu abagabo cyane cyane bahita basinzira nyuma gato yo gutera akabariro n’abo bashakanye.Muri iyi nkuru tugiye kubigarukaho bana natwe kandi ujye uhora udusura.

 

Abagore bo ntacyo biba bibabwiye kuko baba bagifite imbaraga dore ko bicara nyuma yo gutera akabariro , mu gihe abagabo badashobora kumara iminota myinshi bakimara gutera akabariro kuko benshi bahita biryamira bagasinzira.Ntabwo ari uburwayi nk’uko bivugwa na bamwe ndetse ntakindi kibazo kiba gihari uretse  gusa ingege ziba zabaye nke nyuma y’ibyishimo biba byabasaze.

 

Mugore ntukagire ikibazo cy’uko ahise aryama kuko ntabwo bisobanuye ko atagukeneye cyangwa atagushaka ahubwo bisobanuye ko wamugejejeho ibyishimo byose wari ukwiriye kumuha.Uyu mugabo aba yishimye niyo mpmavu ahita agwa agacuho.

 

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umugabo yakoze imibonano mpuzabitsina, akagera kugasongero k’ibyishimo bye, imisemburo igize umubiri we  ikora cyane igahita ituma agira ibitotsi uwo mwanya.Impamvu nyamukuru ikaba ari uko uwo mugabo aba yasohoye umusemburo (Biochemical), utera abagabo benshi gucika integer no gusinzira.

 

Abagabo bacika intege bagasinzira kubera ko biba byatewe n’imbaraga nyinshi bakoresheje mu gihe cyo gutera akabariro n’abo bashakanye.Mu gihe rero mugore ubonye umugabo wawe asinziriye ntukajye utekereza ko yakwanze cyangwa ngo ugire icyo uvuga kitari cyiza kigamije kumurenganya cyangwa kumunenga.

 

Ntabwo ukwiriye kubabara cyangwa ngo ugire ikindi kibazo kuko umugabo wawe agukunda cyane kandi aba yaguhaye umwanya.Gusinzira nyuma y’igikorwa ni ibisanzwe biba kubagabo benshi cyane.

 

IGIKANEWS.RW

Advertising

Previous Story

Umwana yahawe agera ku 17,000 by’amadorari nyuma yo gukora ibisanzwe

Next Story

“Ntangira itangazamakuru narahobagijwe cyane ” ! Umunyamakuru Pazzo Parole yavuze agahinda yagize

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop