“Ntabwo ari icyaha kwishima” ! Zari yavuzeko Shakib atari umwana yikuraho igisebo

01/07/2023 19:52

Umuherwekazi Zari yavuze ko umukunzi we Shakib atari umwana , yemeza ko akuze bihagije wo kuba bakundana.

Uyu mugore yagize ati:” Shakib ntabwo ari umwana.Arakuze bihagije wo kuba twakundana rwose.Mfite 42 afite 30. Ikibazo kirihe?”.

Uyu mugore wamamaye nka Zarinah Tlale, yasobanuye inzira byanyuzemo kugira ngo ahure na Shakib Cham Lutaaya ufite umwana yabyaranye n’uwo bahoze bakundana mbere yo guhura na Zari The Boss Lady.

Uyu mugore yavuze ibi ubwo yamwifurizaga umunsi mwiza w’ababyeyi ndetse agaragaza ko azanezezwa no gutuma aba se w’abana babiri bisobanuye ko yifuza kumubyarira umwana uziyongera k’uwo yari asanganwe.

Zari yagize ati:” Umunsi mwiza ku mwami wanjye, se w’umwana umwe gusa nizeye ko bazaba babiri dufatanyije kubera Imana”.Yarakomeje aragira ati:” Shakib ntabwo ari umwana rwose, arakuze bihagije kuko mfite imyaka 40 akagira 30.Ikibazo kirihe mu gihe hanze aha hari abagabo bashaka abana barusha imyaka ntibibe ikibazo.Njye we ntacyaha ndimo gukora”.

Urukundo rw’aba bombi rwamamaye cyane ubwo Zari yafataga icyemezo cyo gukundana na Shakib bivugwa ko arusha imyaka gusa uko iminsi igenda indi igataha, uyu mugore agaragaza Shakib nk’umugabo uhamya kandi ushoboye.

Advertising

Previous Story

Dore ibintu byagufasha gukira indwara yo gutinya abakobwa

Next Story

Umuforomokazi w’imyaka 28 yahitanywe n’inda nyuma yo guhamagara imbangukira gutabara igatinda ku mugeraho

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop