Inyinya, amasoso ,kuririmba ni ibimenyetso simusiga bihita bikwereka ko Kenny Edwin neza neza asa na Meddy wamamaye mu muziki nyarwanda igihe Kinini.
Uyu musore ukomoka mu Majyepfo y’u Rwanda mu karere ka Huye , imihigo afite ngo ni ugushyira igitutu kubanyamuziki bakamenya ko na we ahari cyane ko abahanzi baturutse mu majyepfo bakunda gufatisha kigali urugero ngo ni urban boyz.
Kenny edwin kuba asa na Meddy abantu benshi bakanabimubwira ngo ntacyo bimumariye kuko ngo n’ubundi ntibimubuza guca munzira igoye nk’uko n’abandi bayicamo . Ati:”iyaba gusa na Meddy hari icyo bimaze nakabaye meze neza mu muziki”.
Icyo kuba ari musaza wa Ange da bijoux uherutse kuvugwa mu rukundo na rurangiranywa muri Tanzania Harmonize ,kenny edwin yabisubije ubwo yabazwaga n’umunyamakuru uwo yahitamo kuririmbira hagati ya Shaddboo na Ange undi ati: “naririmbira mushiki Wange ange”.
Kenny Edwin uri kubizamo mu muziki nyarwanda aherutse gushyira hanze indirimbo “why” iri mu njyana zibyinitse yatunganyirijwe kwa Evydeks ukorera munzu itunganya umuziki ya Riderman “IBISUMIZI” ni inzu imaze kuba ubukombe nkuko nyirayo umuraperi RiderMan nawe ntawumushidikanyaho.
Umuziki nyarwanda uri gushora imizi ukarandaranda ugana mu bato aho usanga abahanzi bashya aribo bakunzwe muri ino minsi kuburyo n’uyu kenny Edwin ntawashidikanya ko ari mubakunzwe.
Umwanditsi:Emmanuel Habumugisha Shalom