Advertising

Dore impamvu umugabo asabwa kunezeza umugore wawe mu gitanda

04/06/23 13:1 PM

Bibaho ko umugore adashobora kunezererwa mu gitanda cyangwa ngo yishime mu yindi mvugo. Ese impamvu ni iyihe?

Icyo umugabo asabwa gukora mu buzima bwe, ni ugukora cyane akanezeza umugore mu buryo bwose kandi bigahera mu mutwe no mu ntekerezo ubundi ibyishimo bikaranga umugore no mu gihe ari mu bandi. Iyo umugore atishimye, bigaragarira benshi haba inyuma n’imbere akangirika cyane.

Ikinyamakuru WebMD kigaragaza ko umugore agira ububabare cyane iyo atishimiye mu gikorwa cyo gutera akabariro ndetse bigahinguranya no mu bindi bice bye by’umubiri, bakavuga ko ashobora no kurwara indwara za ‘Infection’.Imibonano mpuzabitsina ibera hagati y’umugore n’umugabo, ishobora gutuma urugo ruba rwiza cyane rukaba rubi cyane mu gihe umugabo abihiriza umugore we ku rwego rwo kuba atashobora kumufasha muri icyo gikorwa iminota iri hejuru y’icumi.

Mu gihe umugabo atanejeje umugore we, umugore ahura n’ibibazo byo mu mitekerereze cyane, dore ko abahanga bemeza ko urukundo rw’abashakanye bifuza kubana neza, rurangwa no gutera akabariro hagati yabo bombi hakabamo kwishima no kunezerwa cyane.Mu zindi ngaruka twavuga hano harimo; Umunabi, Guhora arakaye cyane, umunaniro ndetse n’ibindi bibazo bimara igihe kirekire bigatuma acika intege muri we, akabura ikimunezeza na kimwe ndetse no mu byo akora akaba atabasha no gutanga umusaruro.

Abagabo bagirwa inama yo kugerageza kujya bakora imibonano mpuzabitsina bari kuganira n’abagore babo, babagira inshuti zabo kugira ngo aho bagize ikibazo bajye bahita bababwira. Umugore aba akeneye gutera akabariro yishimye kugira ngo ubuzima bwe bukomeze bube bwiza.

Previous Story

“Nsa na Meddy cyane ariko ntacyo Bimariye” Kenny Edwin musaza wa Ange Dabijoux yinjiranye umuziki amaganya.

Next Story

Isake yatsinzwe mu rubanza yaregwagamo guteza urusaku

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop