Nyuma y’imyaka 2 bombi bakoze ubukwe , Chloe Bridges na Adam Devine baritegura kwibaruka impfura yabo.
Aba bombi Adam Devine na Chloe Bridges bakoze ubukwe mu mwaka wa 2021 bishatse kuvuga ko bamaze imyaka 2 yonyine babanye.Kuri ubu rero batangaje ko bari mu byishimo by’urugo rwabo binyuze mu mafoto n’amagambo yatangajwe na Chloe Bridges.
Binyuze mu makuru yashyizwe hanze na nyiri ubwite , Chloe Bridges w’imyaka 31 ngo atewe ishema nuko umuryango ugiye kwaguka. Yagize ati:” Ndumva ntegerezanyije amatsiko uyu muryango muto ugiye gutangira”. Arongera ati:” Reba turatwite”.

Devine Adam w’imyaka 39 nawe yahise agaragaza amarangamutima ye ku mwana bagiye kubyara aho we yashimangiye ko azaba Se mwiza. Ati:” Ubu nabaye mugari ariko na Chloe aratwite kandi birashimishije ndetse nizeye ko nzaba papa mwiza”.
Aba bombi bahuye mu mwaka wa 2015 bahujwe na Filime yitwa The Final Girls yafatiwe amashusho muri Mexico . Bakomeje kubihisha gusa muri 2021 bakora ubukwe.
Mu mwaka wa 2021 Chloe Bridges anyuze kuri konti ye ya Instagram, yagaragaje ko mu by’ukuri bagowe no gutegura ubukwe mu COVID-19 gusa ashimira Imana ko babigezeho.