Nkore iki ? : Mwarimu wanjye akomeje kunsaba ko turyamana kandi mubukobwa bwanjye ntawundi nari naryamana nawe

11/10/2023 10:15

Umukobwa uri mu mashuri ya kaminuza yagishije inama ku kibazo afite cyo kuba akomeje gusabwa urukundo n’umugabo ubigisha yemeza ko ageze muzabukuru.

 

 

Uyu mukobwa yavuze ko kuva yavuka atari yaryamana n’uwariwe wese bityo akaba yumva yatamaza mwarimu gusa agaragaza ko yabuze amahitamo.

 

Mu magambo ye yagize ati:”Mu by’ukuri mungire inama pe, mwarimu unyigisha muri kaminuza (Lecturer) amaze kunsaba ko turyamana inshuro nyinshi , njye nkabibonamo agasuzuguro kuko ni umusaza , ntabwo tungana kandi amakuru mfite ni uko abakobwa bose bo muri kaminuza yabanyuzemo abasaba ibyo bintu bamwe bakamutamaza abandi bakamwemerera akabigira akamenyero.

 

 

Mu minsi ishize amaze kutwigisha yanyuze kuri telefone yanjye aramamagara,ambwira amagambo mabi ntavugira hano, nyuma aranyandikira hose akajya ambwira ikintu kimwe ashaka kuntereta.Namubwiye ko mfite umukunzi arambwira ngo nimureke ibyo dukora ntacyo bitwaye.Mu by’ukuri, kugeza ubu nabuze amahitamo , ese mutange kubuyobozi bw’ikigo ,nshake aho atuye aribo bwira ibi bintu nkora iki”.

 

 

Mu rwandiko rw’uyu mukobwa yagaragaje ko hari abarezi bo mu mashuri ya kaminuza n’abandi bagira ingeso yo gusagararira abo batazi bitwaje amasomo bigatuma bangiza bamwe mu rubyiruko rutazi ubwenge, abasaba gucika kuri uwo muco ndetse bakamenye kwiyubaha no kubaha umwanya baba barimo nk’abarezi.

Advertising

Previous Story

“Nkunda uyu mugabo n’umutima wanjye wose kuko tugihura namenye ko duhuje byose ” ! Chloe Bridges yatomagije umugabo atwitiye

Next Story

Dore ibintu usabwa kwigisha umwana wawe w’umukobwa mbere y’uko agira imyaka 14 y’amavuko

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop