Advertising

Juliana Kanyomozi yatangaje ko ari gutegura Album nshya izongera kumuhuza n’abafana be

by
10/11/23 8:1 AM

Umuhanzi Juliana Kanyomozi wagaragaye mu gitaramo Worlds of Concert asa n’utwite yahaswe ibibazo n’umunyamakuru , avuga ko arimo gutegura album nshya.

 

Abanyamakuru bo muri Uganda ndetse n’abafana be bakomeje kwibaza niba atwite nyuma y’amashusho y’icyo gitaramo yakoze asa n’utwite inda nkuru bagatekereza ko aricyo cyamuheranye.

 

Aganira na The Truth Gossip , Juliana Kanyomozi, yagaragaje ko n’ubwo nta gikorwa gishya afite ariko arimo gutegura Albums nshya , izajya hanze mu gihe cya vuba ndetse agaragaza ko arimo kuyikorerwa n’umwe mu ba producer bakomeye muri iki gihugu.

 

Juliana Kanyomozi yasubije abibazaga impamvu yavuye ku buyobozi bwa Uganda Music Association, agaragaza ko muri icyo gihe yari afite ibintu byinshi bitagombaga gutuma agira icyo akora.

 

Nk’umwe mu bahanzi bakuru, Juliana Kanyomozi abona abahanzi bo muri Uganda bakwiriye kwigira kuri Nigeria aho umuhanzi ajya hanze atagiye mu gitaramo gusa ahubwo agiye no kwiga no guteza imbere umuziki we.

 

Juliana Kanyomozi yasobanuye ko benshi mu bahanzi bo muri Uganda bajya hanze bagiye kuririmba gusa bagataha mu gihe abahanzi bo muri Nigeria bajya hanze bagiye kwamamaza ibikorwa byabo, gukorana nabo no kwiga .

Isoko: Mbu.ug

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Previous Story

Alyn Sano yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Positive’ irimo imbyino zigezweho – VIDEO

Next Story

“Nkunda uyu mugabo n’umutima wanjye wose kuko tugihura namenye ko duhuje byose ” ! Chloe Bridges yatomagije umugabo atwitiye

Latest from Imyidagaduro

Fatakumavuta yanze kuburana

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yavuze ko atiteguye kuburana kuko batabonye Dosiye ngo bihuze n’urubanza. Ibi
Go toTop