Umusore yagishije inama nyuma yo gusanga uwo yari yizeye nk’umukunzi we bari bagiye gukora ubukwe ari kunywera itabi mu bwiherero.
Ubukwe ni igishushanyo cy’urukundo hagati y’abakundana babiri.Ubukwe bushushanya kwemera kubana akaramata, bugashushanya guhuza imiryango no kwemera ko abari bataziranye bamenyana.Ubukwe hagati ya babiri ni integuza nziza kuko ubukwe butumwa uwari umwe ahinduka babiri.
Uyu musore yababajwe no gusanga umukunzi we ari kunywera itabi mu bwiherero nyamara bari ku munsi wabo w’ubukwe , ingeso yari isanzwe atamuziho.Muri uku kugisha inama , uyu musore yibajije niba yareka umukunzi we Burundi cyangwa niba hari ikindi yakora akamubabarira.
Mu magambo yagize ati:”Muraho neza ! Amazina singombwa kuyababwira ariko nukuri ni mungire inama.Mfite urukundo , umukunzi wanjye w’igihe kirekire, twarakundanye cyane , gusa njye nkajya nkunda guhora mukazi ariko igihe naje tukamarana igihe.
Ntabwo narinziko agira ingeso yo kunywa itabi ku rwego rwo hejuru namubonye kuko kwihangana byanze ku munsi w’ubukwe turi hamwe turi kwitegura akajya mu bwiherero na musangayo nkasanga yicaye ku itabi ari gutumagura.
Nahise nikubitahasi ndumirwa mbura icyo mvuga , mbura icyo ndeka.Mwa bantu mwe ni mungire inama.Ese koko nkore iki ? Ese mureke , mpite mwanga , Ese mubabarire? Njye ubu nabuze amahitamo nagira mwe mwangira inama”.
Nyuma yo kugira uyu musore inama , nawe niba hari ikibazo ufite ukaba ushaka kugisha inama.Twandikire kuri Email yacu: Info@ Umunsi.com