Umusore yagishije inama nyuma yo gukundana n’umukobwa nyuma akaza kuvumbura ko amabuno yambara yose ari amahimbano atari aya nyayo. Uyu musore yababajwe nabyo , agisha inama.
Umusore avuga ko amaranya imyaka itari mike n’umukunzi we ariko ngo akaba ari nta gitekerezo yari afite cy’uko umukobwa bakundana ateye mu bijyanye n’amabuno [amataye] kuko yabonaga ari uwa nyawe. Avuga ko yamenye ibyo kuba yambara amagurano ubwo uyu mukobwa yari yamusuye araharara , yajya kureba agasanga ntabwo bisanzwe.
Yagize ati:”Muraho nshuti, reka ndase ku ngingo.Umukobwa dukundana twamaranye igihe kitari gito ambeshya ngo afite amabuno ya nyayo nyamara ari amagurano. Yarambeshye , tukajya dusohokana ya yambaye , tukajyana kureba inshuti ya yambaye, kugeza umunsi yaje kunsura ara rara , twagera ni joro nkasanga ni amaguramo”.
Yakomeje agira ati:”Nyuma yo kubona ibyo , umutima wanjye nturi hamwe. Ndumva iby’urukundo nawe namaze kubivamo nyuma yo kumuvumbura. Ese ubwo si ukunshuka yakoze ? Ndumva nshaka kumureka ariko nkatekereza ko bitaba byiza amenye ko ari cyo mwangiye. Mugire inama , Ese hari ubundi buryo nakoresha ? Nonese mureke dukomeze dukundane ?”.
Mu rukundo habamo kwihangana ariko nanone hakabamo ibigeragezo. Fata umwanya usome iyi nkuru witonze, urebe niba ari wowe wakwihangana hanyuma ugire inama umuvandimwe.