Advertising

Nkore iki ?: Umukobwa dukundana yambenze ngo ni uko nanze kumusanga mu idini asengeramo

02/28/24 12:1 PM
1 min read

Umusore yagishije inama nyuma yo gukundana n’umukobwa amezi 7 kugeza ubwo bemeranya gukundana no kubana bamara kubigeza kubyeyi umukobwa bakamwangira gukorana n’ubukwe n’umusore badahuje kwizera.

Uyu musore yafashe umwanya agisha inama, agira ati:” Muraho neza , ndi umusore mukuru, usobanutse.Umukobwa dukundana twahuye nkeneye urukundo cyane , nawe mbona ko arukeneye cyane. Twarakundanye twumvikana kubana , arabyemera nanjye ndabyemera tuvugane kubigeza kubabyeyi.

Umukunzi wanjye niwe wabanje maze ajya kubwira ababyeyi be ko afite umusore bakundana bemeranyije kubana.Bamubajije aho asengera akihavuga bamutera utwatsi bavuga ko adakwiriye gushyingirwa n’umusore badahuje idini.

Yaraje arabimbwira ndabyumva musaba kumpindurira aranga , musaba ko yaza tukibanira nabyo arabyanga none kugeza ubu ndi kwibaza icyo nakora kikanyobera.

Murabizi ko umugabo we mutware w’urugo kandi nanjye mu rugo rwanjye, ndifuza kuba umutware warwo.Sinshaka ko umugore antegeka ngo musange mu Itorero rye.Namwe mungire inama nkore iki ? Ese koko musangeyo cyangwa nkomeze mureke?”.

Nawe niba ushaka kugisha inama , twandikire kuri Email yacu Info@Umunsi.com

Sponsored

Go toTop