Nkore iki ? : Umugabo wanjye afite abana hanze babayeho nabi ariko yanze kubazana ngo tubarere

16/09/2023 17:04

Umugore umuranye imyaka 6 n’umugabo we nta mwana bafitanye , yasabye inama agaragaza ko umugabo we yanze kuzana abana yabyaye hanze ngo bafatanye kubarera kandi nyamara babayeho nabi.

Uyu mugore ufite intekerezo zihabanye n’izigezweho aho usanga umugore adakozwa ibyo kuba yarera abana b’umugabo we yabyaye hanze.

Mu butumwa bwe , yagize ati:” Muraho neza, mfite ikibazo kandi ndifuza ko mungira inama pe.Kuva nashakana n’umugabo wanjye , tumaranye imyaka 6, tubana.Muri iyo myaka yose ntabwo nigeze ngira amahirwe yo kubyara na cyane ko ikibazo ari njyewe nk’uko twabibwiwe na muganga.

Hashize imyaka 5 twagiye kwamuganga , kureba ikibazo dufite , tugezeyo basanga ikibazo ninjye nza no kumenya ko umugabo wanjye afite abana 2 muri iyo myaka yose nyamara ntarigeze mbimenya.

Naramwegereye musaba ko yabazana tukabarera kuko n’ubundi dufite ubushobozi kandi tukaba ari ntabandi bana dufite.Uwo munsi yarambwiye ngo nimbyibagirwe ntabwo yabazana.

Akimbwira gutyo, namubwiye icyo namenye ari uko abaha amafaranga menshi kandi turamutse tubarera ubwacu ntakibazo cyabamo na cyane ko ari bakuru.

Umugabo yaranze kugeza ubu, yanze kubazana pe.Mumfashe mungire inama, Ese nkore iki ? “.

Niba ufite ikibazo twandikire nawe tukugire inama

Advertising

Previous Story

Byinshi ku gitaramo ‘Utake Nyama na Cuppa’ kibanziriza umunsi w’Ubwigenge bwa Uganda kizaririmbwa n’Umunyarwanda Afrique

Next Story

Dore ibindi bintu by’ingenzi cyane umubyeyi akwiriye kwigisha umwana we ku ikubitiro

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop