Byinshi ku gitaramo ‘Utake Nyama na Cuppa’ kibanziriza umunsi w’Ubwigenge bwa Uganda kizaririmbwa n’Umunyarwanda Afrique

16/09/2023 06:36

Umuhanzi ukiri muto uri mu bagezweho hano mu Rwanda ndetse no mu karere, Kayigire Josué wamamaye nka Afrique agiye kongera gutaramira muri Uganda nyuma yo kuhagira nko murugo.

Ubusanzwe iki gitaramo kiba hagamijwe gusubiza ibihe inyuma abantu bakishimira imyaka yabo.Ni igitaramo kizabera ahazwi nko kuri Jahazzi Pier mu gace ka Munyonyo.Iki gitaramo kizitabirwa n’Umunyarwanda umwe (Afrique) , kizaba kirimo aba Djs bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ni igitaramo giterwa inkunga na Kakira Disteraly, Babers Home Collection, Skys Protea Hotel Naguru, Rwanda Air, Silverback Lounge, Young and Free and Belly Lager.Ni igitaramo kizaba taliki 8 ukwakira 2023, kikaba cyarahawe izina rya Utake nyama na chupa, kikazabera ahazwi nka Jahazi pier Munyongo ndetse kikazabanzira umunsi w’Ubwigenge bw’Abagande.

 

Muri iki gitaramo, uyu musore Afrique azahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi bamaze gukora izina muri muzika barimo nka Jose Chameleon, Professor, ndetse n’abandi.

 

Muri iki gitaramo kwinjira ahasanzwe ni ukwishyura ibihumbi 50 by’amashillingi ya Uganda bingana n’ibihumbi 16 by’Amanyarwanda. Mu gihe muri VIP Ari ukwishyura ibihumbi 300 by’amashillingi ya Uganda bingana n’ibihumbi 96500 by’Amanyarwanda.

 

Ntabwo ari igitangaza cyane kuri uyu musore kuko si ubwambere agiye gutaramira muri Uganda kuko asanzwe afite igikundiro muri Uganda ndetse yanakoranye indirimbo na bamwe mu bahanzi baho nka Kataleya and Kandle, bakoranye indirimbo yitwa “Nyashi” imaze kurebwa nabarenga ibihumbi 600 ku rubuga rwa YouTube.

 

Si iyo gusa kuko uyu musore nubundi yakoranye indirimbo yitwa “Amarangamutima” ayikorana na Rebo Chapo nayo imaze kurebwa nabarenga ibihumbi 200 ku rubuga rwa YouTube.

 

Si ubwambere Afrique agiye gutaramira muri Uganda kuko nyuma y’uko asohora indirimbo ye yamugize icyamamare yitwa Agatunda yahoraga mu tubyiniro two muri iki gihugu cya Uganda.Uyu muhanzi Kandi afite indirimbo nshya aherutse gushyira hanze, ikaba iri mu ndirimbo zikunzwe muri iyi minsi cyane ko imaze kurebwa nabarenga ibihumbi 150 ku rubuga rwa YouTube.

Advertising

Previous Story

The Ben yongeye kwibutsa Abarundi ko yiteguye kubasusurutsa mu gitaramo azahuriramo na Big Fizzo na Sat B

Next Story

Nkore iki ? : Umugabo wanjye afite abana hanze babayeho nabi ariko yanze kubazana ngo tubarere

Latest from Imyidagaduro

Go toTop