Dore ibindi bintu by’ingenzi cyane umubyeyi akwiriye kwigisha umwana we ku ikubitiro

16/09/2023 17:36

Iyo umwana avutse agakura hari ibyo aba akeneye k’umuryango we by’umwihariko ababyeyi be.Uyu mwana aba azagaburirwa iby’umubiri gusa nanone , uyu mwana akenera ibyubaka umutima n’ibizamufasha ahazaza.

Ubushakashatsi bwakozwe na Chessington World of Adventure nyuma y’ikizwi nka ‘Survey’ bakoze, basanze hari ibintu umwana aba agomba kwigira ku babyeyi be byanga bikunze.Muri ibi harimo iby’ingenzi umubyeyi aba agomba guheraho mbere y’igihe nk’uko twakomeje kujya tubigarukaho mu nkuru zacu.

Benshi mu bagize ibyo bagaragaza umubyeyi akwiriye guheraho bavuze ko umubyeyi mwiza , yigisha umwana we ahereye ku buryo agaragara, imyitwarire ye n’uburyo atekereza.

ESE NI IBIHE UMUBYEYI ASABWA KWIGISHA UMWANA WE ?

1. Gushimira

Nibyiza ko umwana yiga ko kuvuga ngo “Murakoze” ari ikintu cyiza cyane.

2.Kubaha abamusumba.

Ikintu umubyeyi aba akeneye k’umwana yibyariye ni ukubaha abamusumba kuko aribyo byubahisha uwo mubyeyi.Umubyeyi nawe asabwa kubyigisha umwana we akanabimutoza mbere y’igihe.

3.Koza amenyo no kwiyuhagira 2 ku munsi.

Isuku ni ikintu umubyeyi akwiriye guheraho kugira ngo umwana agire ubuzima bwiza. Umwana wigishijwe kugira isuku akura neza.

4.Gukora cyane.

Ikintu umubyeyi akwiriye gutoza umwana we ni ugukora cyane.Ibi bituma azabasha kwibeshaho ahazaza.

Mu by’ukuri ibyo kwigisha umwana ni byinshi, wowe urasabwa gukomeza gusura Inyarwanda.com , tuzajya dukomeza kubafasha kurera neza abana banyu.

Source : Madeformums.com

Advertising

Previous Story

Nkore iki ? : Umugabo wanjye afite abana hanze babayeho nabi ariko yanze kubazana ngo tubarere

Next Story

Ese gutwara igare kubakobwa bibambura ubusugi ?

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop