NKORE IKI: Ndi umugabo wubatse ariko nakunze undi mwana w’umukobwa ku buryo ntabaho nta mufite

07/06/2024 09:12

Nk’uko dusanzwe tubibagezaho, uyu munsi muragira inama umugabo wubatse ariko akaba afite undi mukobwa ku ruhande yakunze cyane ku buryo ngo n’uwo mukobwa adashobora kubaho atamufite.

Yagize ati:”Maze iminsi ibiri mu rukundo n’uyu mukobwa.Umuryango we , wamwangiye ko urukundo rwacu twarushyira ku karubanda ngo kubera ko mfite undi mugore kandi bakaba batinya ko isaha n’isaha namuta nkagumana n’umugore wambyariye bigatuma banamugira inama yo gutandukana nanjye”.

Kuva twahura namubwiye ko nubatse ariko ahitamo gukomeza ku nkunda . Kugeza ubu sinabasha kubaho nta mufite pe. None , nkore iki ?”.

Urugo n’urukundo ni ibintu bikomeye cyane bisaba umuntu gushikama no kwirinda kubunza amaso hirya no hino.Umuntu wabonye ukamukunda uyu munsi , ejo nubona undi bameze kimwe nawe ushobora kuzamukunda kuko amaso ni ako ateye, gusa , amaso y’umuntu washatse siko akwiriye kumera.Umuntu wubatse akwiriye kubaho nkawe ubwe agahama ku mahitano ye.

Umuryango w’uyu mukobwa ushobora kuba uhangayikishijwe cyane n’ibyishimo by’umukobwa wabo by’ahazaza .Siga igitekerezo cyawe ugire inama uyu musore “.

 

Advertising

Previous Story

Shakib na Zari Hassan bahaye ubutumwa abanzi b’urukundo rwabo

Next Story

Element yahakanye iby’urukundo ni nkumi igaragara mu mashusho y’indirimbo ye avuga kuri Kelia Ruzindana

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop