“Njya guhitamo uwo tuzabana nagendeye kunseko n’ikimero yari afite” Pastor Antoine Rutayisire avuga kubwiza bwe bwakururaga abakobwa.

16/03/2023 14:09

Umushumba wa Anglican EAR Paruwasi ya Remera Antoine Rutayisire yagarutse kugikundiro yarafite cyarembuzaga abakobwa akiri muto.

REVELAND CANON Antoine RUTAYISIRE yahamije ko yarafite igikundiro ku buryo akiri muto mu myaka y’ubusore yabibonaga ko abakobwa bamukunda. Ikibazo umunyamakuru yamubajije kigira kiti “ukiri umusore abakobwa bakubwiraga ko uri umusore mwiza bakurikije utunogo tuba ku matama turanga abantu beza(fosete)? Umubare wabakubwiye ko uri mwiza ungana ute”? Antoine Rutayisire Yisekera ati” sinzi umubare ariko barankundaga”.

Uyu mushumba wa Anglican kandi yavuze ko ajya no guhitamo uwo bazabana yagendeye ku mitere n’ikimero byagombaga kuranga umukobwa yagira umugore, ariko anongeraho ko yari yarashyizeho ibipimo birimo n’ubwenge umukobwa bazabana yagombaga kugira. Ati:”Umukobwa nakunze yari mwiza ateye neza n’inseko iseretse”.

Yakomeje avuga ko umukobwa wambere yaterese batabanye kuko uwo mukobwa ubwe yaje kubona Uyu mushumba ntagahunda afite yo gushaka vuba umukobwa arigendera. Ati:”Nange nagize umu x mu mvugo z’iki gihe”.Antoine Rutayisire ni umwe mubashumba bazwi cyane mu nyigisho zinyuranye ziyobokamana gusa aho yatangiriye gutambutsa ibiganiro binyuranye kuri youtube byiganjemo ibigira inama ingo n’abenda kurushinga yarushijeho kugira igikundiro mubayoboke be no mu gihugu muri rusange.

Antoine Rutayisire kandi yanagiriye inama abagabo n’abagore ko batazategereza kunyurwa babivanye mukuryamana n’abagore benshi ngo kuko irari ry’umuntu ntacyarimara uretse yesu no guhindura intekerezo ukanyurwa nuwo ufite ngo kuko na pawulo uvugwa muri bibiliya yagize ati”Nize kunyurwa nibyo mfite”.

Guhitamo uwo muzabana akenshi abenshi bagendera kuburanga ,amafaranga, amashuri n’imico, ngo bityo rero ntawukwiye kwicuza ngo yashatse nabi kuko naho warongora nyampinga utazabura kubona abeza bamurusha ubwiza kuko bavuka buri munsi.Umushumba wa Anglican Paruwasi ya Remera Antoine Rutayisire ati “bagabo munyurwe nabo mufite kuko nange uwambwira ngo nshake undi mugore sinamwemerera”.

Advertising

Previous Story

Pasiteri yafunze urusengero nyuma yo gutsindira Miliyoni 100 muri Betting

Next Story

Rubavu: Umuhanzi yatewe icyuma mu ijisho n’umuntu yaragiye kwishyuza ibihumbi 12 Rwf

Latest from Imyidagaduro

Go toTop