Pasiteri yafunze urusengero nyuma yo gutsindira Miliyoni 100 muri Betting

16/03/2023 12:15

Iyi ni inkuru itangaje kumva uwiyita umukozi w’Imana yafunze urusengero kubera amafaranga yatsindiye mu mikino y’amahirwe mu mupira w’amaguru nk’uko byabaye kuri uyu wo mu gihugu cya Uganda tugiye kugarukaho

Uyu mugabo yabaye kimomo ku mbuga nkoramya mbaga aho abantu batandukanye bari kumutangaho ibitekerezo binyuranye bigendanye n’uburyo yari umu pasiteri usanzwe afite urusengero ayoboye.Uyu mugabo wiyitaga umukozi w’Imana ubwe yemeje ko yakoze cyane kugira ngo ashyire ku iherezo ubukene bwe ndetse avuga ko ajya gufungura itorero yari abitewe n’ubugugu yari yifitemo atari ugusigwa amavuta.Yagize ati:”Erega njye nagirango mbemerere ko njya gufungura iri torero byatewe n’ubwikunde bwanjye.Ntabwo nigeze nsigwa amavuta rwose.

Nabonye abantu benshi bagiye biyita abakozi b’Imana bagakorera amafaranga mu bayoboke babo ntibikoze ibyo kubwiriza ahubwo bagakora ibyo bashaka kwigwizaho abayoboke”.Yakomeje agira ti:” Uko iminsi yagenda ihita niko nagendaga mbura amahoro nkababazwa n’uko ibyo nabonaga bitari byiza.Nararotaguzwaga cyane kubera ibyo nanjye nakoraga umunsi ku munsi , gusa mbere y’uko mfungura iri torero buri kimwe cyari kimeze neza nta nikibazo ntewe n’uko ntamafaranga kuburyo ntigerga ntekereza ko izindi nzira.

Umunsi umwe rero nibwo naje kwiha igitekerezo cyo gushaka ubundi buryo bwo kubonamo amafaranga.Kuva icyo gihe natangiye kujya mbona ubutumwa bugufi (kuri smartphone ye ) kugeza ubwo nabonye ubwerekeye imikino.Narafunguye ndasoma nkuramo igitekerezo, naje gusangamo ‘Link’ y’aho banyura kugira ngo batege, maze ntakazamo asaga Miliyoni narimfite kugira ngo nanjye nkine.Uko nakinaga bambwiraga ko bafite ikibazo cya ‘system’ yabo nkakomeza kugerageza kugeza ubwo narambiwe mbita abatubuzi.Nyuma y’igihe barampamagaye barambwira ngo natsinze.

Narishimye cyane njya hejuru.Ubu rero ngomba gufunga uru rusengero rwose kuko nabonye ubundi buryo bwo gukoreramo amafaranga na cyane ko kugeza ubu mfite ayo n’ipusi itasimbuka ntigeze ntekereza ko nzapfa ngize”.Uyu mugabo yakomeje kwibazwaho na benshi gusa mu magambo ye yagaragaje ko atigeze asigwa amavuta cyangwa ngo ahamagarwe ko we ubwe yihamagaye akaba arinayo mpamvu atanze agahenge kubakirisitu be.

Advertising

Previous Story

Abanyeshuri bafashwe bari gusambanira mu ivuriro barirukanwa

Next Story

“Njya guhitamo uwo tuzabana nagendeye kunseko n’ikimero yari afite” Pastor Antoine Rutayisire avuga kubwiza bwe bwakururaga abakobwa.

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop