Advertising

Rubavu: Umuhanzi yatewe icyuma mu ijisho n’umuntu yaragiye kwishyuza ibihumbi 12 Rwf

16/03/2023 22:25

Umuhanzi King Boy Ngomijana ukomoka mu Karere ka Rubavu akaba arinaho akorera umuziki we, yatewe icyuma n’umuntu yari agiye kwishyuza amafaranga yinditse bakagirana n’amasezerano.Uyu muhanzi yakomerekejwe bikabije n’icyuma yatewe.

Aganira na Inyarwanda.com, King Boy yavuze ko uwamuteye icyuma ari umuntu usanzwe baturanye mu Mudugudu umwe gusa wagiye kumugurira aho asanzwe acururiza akamusaba ko yamwindika amafaranga nawe akamusaba ko bagirana amasezerano yanditse.Yakomeje avuga ko ubwo yari amaze kumwemerera ideni, bagiranye inyandiko gusa ntiyubahiriza.Ati:” Ni umuntu wari undimo amafaranga wabinkoze.Nagiye ngiye kumwishyuza iwe nyuma yo kutubahiriza amasezerano twagiranye.Yaje aho ncururiza mukuru wanjye , ashatse inyundo arayibura ansaba ko muguriza amafaranga ibihumbi 12 Rwf tugirana n’inyandiko ndayamuha aragenda.

Igihe cyo kunyishyura rero kigeze yanze kunyishyura bisaba ko njya kumurega ,nageze ku Kagari bamuhamagaje yanga kwitaba, bampereza inkeragutabara kugira ngo zijye kumufata.Inkeragutabara zimugezeho ababwira ko azayampa atanga n’ikindi gihe.Ubwo rero igihe kigeze nibwo nagiye iwe murugo , ndakomanga barampfungurira, bampa karibu ndicara.Namusabye amafaranga aranga , nanjye mubwira ko ndahava ayampaye.Yararakaye, afata icyuma umugore we yarimo guhatisha ibirayi arakintera mpamagara ubuyobozi n’abaturanyi banjyana kwa muganga”.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko umuntu wamuteye icyuma yahise atoroka, avuga ko ikirego cye kiri kuri RIB , aho azajya ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023 kugira ngo akomeze gukurikirana uwamwambuye akamutera n’icyuma dore ko yahise atoroka kugeza ubu agishakishwa.King Boy, yavuze ko afite Raporo yandikiwe n’ubuyobozi bw’Umudugudu bukubiyemo ibihumbi 12,000 by’amafaranga y’u Rwanda yinditse uwo muturanyi we wamuteye icyuma ariwe Nturanyenabo Innocent.King Boy, yavuze

Previous Story

“Njya guhitamo uwo tuzabana nagendeye kunseko n’ikimero yari afite” Pastor Antoine Rutayisire avuga kubwiza bwe bwakururaga abakobwa.

Next Story

Inkuba yishe abantu babiri bari bagiye mu bukwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop