Saturday, April 27
Shadow

Nigeria: Yasinziriye muri bus birangira bamukuye umusatsi ku mutwe

Uyu mukobwa wo mu gihugu cya Nigeria akomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga nyuma Yuko avuze ko yibwe imisatsi yimiterano yamuhenze yari yambaye ku mutwe nyuma yuko asinziriye cyane ari muri bus bikarangira bamwibye.

Yitwa Annie, akaba yanyujije amashusho ye ku rukuta rwe rwa TIKTOK aho yavugaga ibyo byose byamubayeho, ndetse agaragaza ko abantu muri iyi minsi nta mikino bakigira nyuma Yuko yibwe.

Yavuze ko yagiye aho bafatira bus maze nawe ajya muri bus nkuko bisanzwe kuko yari ari kuva mu kazi yerekeza mu rugo, icyakora ahamya ko yavuye mu kazi ananiwe cyane kuko uwo munsi mu kazi kabo bari bagize akazi Kenshi katumye ananirwa.

Kubera uwo munaniro rero, uyu mukobwa yageze muri bus maze si ugusinzira aragenda asinzira nkuri mu buriri, ubwo yasinziraga rero yari yambaye ya misatsi abakobwa benshi bambara ku mutwe we avuga ko yamuhenze cyane. Yicuye yasanze ku mutwe nta misatsi agifite kuko bari bayitwaye.

Mu mashusho yavuze ko abantu muri iyi minsi babaye ibusambo kuburyo bukomeye kuko atumva uburyo bamutwara umusatsi we wamuhenze. Gusa abantu benshi bakomeje kumwikoma bavuga ko Niba ashobora gusinzira bakamukuramo umusatsi yambaye, ubutaha bazamukuramo n’imyenda.