Saturday, April 27
Shadow

Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa ari guseseka intoki mu gitsina cy’umwana we w’umukobwa w’imyaka 2 gusa

Kimwe mu byaha bidapfa kubabarirwa cyangwa ngo byihanganirwe no guhohotera umwana birimo kuko Kenshi usanga uwo uhohotera umwana aba Arusha uwo mwana ubwenge, ibyo rero bituma inzego zumutekano zibikomeza iyo ufashwe uri mu gikorwa nk’ icyo.

Uyu mugore wo mu gihugu cya Kenya yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano nyuma yuko afashwe ari guhohotera umwana we w’umukobwa w’imyaka 2 gusa.

Nkuko byatangajwe n’abantu baturanye n’uyu mugore, bavuze ko babonye uyu mugore ari guhohotera umwana we w’umukobwa aho yafataga intoki ze akazicomeka mu gitsina cy’umwana we w’imyaka 2 gusa, ibintu byababaje abo baturanyi buyu mugore.

Kubera agahinda batewe n’uyu mwana wari uri guhohoterwa na nyina umubyara, byabateye guhita bahamagara abashinzwe umutekano, ubwo bahageraga basanze n’ubundi uyu mugore akiri gucomeka intoki ze mu gitsina cy’umwana we w’umukobwa w’imyaka 2.

Ibyo byatumye uyu mugore ahita atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano igitaraganya ndetse arashinjwa gukoresha ibifatwa nk’imibonano mpuzabitsina umwana ukiri muto bifatwa nko kumuhohotera.

Ubuyobozi bwo mu gihugu cya Kenya bukomeye gukangurira abantu kureka guhohotera abana ndetse bubibutsa ka uzafatwa abikora, abigerageza cyangwa ubiteganya nawe azahanwa n’amategeko.

 

 

Source: Kameme FM Official