Sunday, April 28
Shadow

Umukobwa yavuze impamvu akwiye gukobwa inkwano ingana na milliyali, ndetse ko Umusore utazayabona yakuramo akarenge mu bamutereta

Uyu mukobwa witwa Ssaru wa Manyaru wo mu gihugu cya Kenya w’imyaka 21 yavuze amafaranga umugabo wese wifuza kumugira umugore akwiye gutangamo inkwano maze abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga batangira kumwikoma.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na plague tv, yavuze ko agomba gukobwa inkwano ingana na milliyali yose ndetse ko umugabo cyangwa Umusore wumva atazabasha kuyabona ashatse yaba akuyemo ake karenge kuko yumva ko uwo mugabo utazayabo yaba ata umwanya we.

Ubusanzwe uyu mukobwa ni umuhanzikazi ukorera umuziki we mu gihugu cya Kenya ndetse ari mu bahanzikazi bo mu gihugu cya Kenya bakiri bato dore ko afite imyaka 22 yonyine y’amavuko.

Ubwo yavuga ku nkwano umugabo agomba kumukwa, yavuze ko akiri muto bityo ubukwe cyangwa gushaka Atari ibintu ateganya vuba bityo ko abura imyaka myinshi ngo akire ubukwe. Ibyo rero ngo bikaba bituma amafaranga azakobwa nkinkwano yiyongore ndetse ko abantu badakwiye gutungurwa no kumva ko azakobwa milliyali yose.

Abanti benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kuvugishwa n’uyu mukobwa bavuga ko ayo mafaranga nta mugabo wayatanga ndetse Hari n’abatari gutinya kubwira uyu mukobwa ko nacunga nabi azabura umugabo cyangwa usanga agendeye Ubuntu abyita imikino.

Ese wowe urumva miliyali y’amafaranga wayitanga uri gukwa umukobwa ukunda!????