“Ni wowe mugisha uhambaye nzi mu buzima bwanjye” ! Pastor Rev Lucky Natasha yahaye ubutumwa bukomeye umugabo we

31/01/2024 16:11

Umukozi w’Imana Pasiteri Rev. Lucky Natasha yateye imitoma umugabo we Prophet Carmel mu gihe bizihizaga imyaka 2 babana nk’umugabo n’umugore.Pasiterikazi Rev. Lucky Natasha n’umugabo we witwa Prophet Stanley Saji Carmel bamaze imyaka 2 babana nk’umugabo nk’umugore nk’uko babigaragaje mu butumwa banyujije kumbuga nkoranyambaga zabo.

Umugabo wa Natasha , Prophet Stanley Saji Carmel anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yashize hanze ubutumwa burundi , agaragaza ubwiza bw’umugore amutaka akanamuvuga imyato.Uyu mugabo yagaragaje ko Imana itigeze ihwema kugaragaza ko ibakunda kandi ko ibitayeho muri iyo myaka 2 bamaranye.Mu mafoto yifashishijwe aba bombi bari bambaye imyambaro ifite ibara ry’umweru ndetse bashyira hanze n’amashusho bombi bari kubyina indirimbo ituje, bafatanye amaboko , basa n’abahoberanye bari kurebaba bya gitesi.

Prophet Stanley Saji yagize ati:” Isabukuru nziza y’imyaka ibiri tumaranye ku mwana wanjye Tasha.Ndagukunda birenze.Uracyayoboye Isi yanjye.Warakoze kuza ugatuma nishimira Isi yanjye mugore wanjye ndakwimira cyane”.Uyu mugabo yahise yifashisha ijambo riri muri Bibiliya Yera rigira riti:” Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza”. Ati:” Rev. Lucky Natasha uri ikintu cyiza cyanjye”

Natasha asubiza ubutumwa bw’umugabo we, yatangaje ko umugabo wo mugisha yigeze abona mu buzima bwe akaba umuntu mwiza ngo yahuye nawe mu Isi yose.Ati:” Isabukuru nziza y’imyaka ibiri tumaranye mugabo mwiza.Ndaza kongeza Volume nsakuze ko nkukunda , nkakubaha , nkanaterwa ishema nawe.Ni wowe mugabo mwiza nigeze mbona”.

Advertising

Previous Story

Umugore yasutse amavuta ashyushye kuri mugenzi we amuziza ko yasutse ibisuko bisa nibye

Next Story

Harmonize yashyizemo ubwenge mbere yo gushyira hanze indirimbo yakoranye n’icyamamare muri Hip Hop ya Amerika

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop