Harmonize yashyizemo ubwenge mbere yo gushyira hanze indirimbo yakoranye n’icyamamare muri Hip Hop ya Amerika

31/01/2024 16:54

Harmonize yari yaravuze ko azashyira hanze indirimbo yakoranye na Bobby Shmurda na Bien tariki 26 Mutarama 2024 gusa akimenya ko Diamond Platnumz azashyira hanze indirimbo we abanza gushyiramo ubwenge arategereza ahereza umwanya iya Diamond  na Jay Melody na Mr Blue yasohokeye ku itariki imwe niyo Harmonize yagombaga gushyiriraho iye.

 

Rajab Abdul Kahali [Harmonize]  yabonye gushyira hanze ‘I made It’ yakoranye na Bien – Aime wo muri Kenya n’umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bobby Shmurda.Uyu muhanzi umaze kubaka izina muri Afurika by’umwihariko muri Bongo Flava yashyize hanze iyi ndirimbo tariki 31 Mutarama 2024 nyuma y’icyumweru atangaje ko indirimbo yarangiye yiteguye kuyishyira hanze.Harmonize yashyize hanze amajwi gusa, yarembwe hafi n’ibindi 300 mu masaha 24.

 

Bien Aime uri muri iyi ndirimbo ni umuhanzi , akaba umwanditsi w’indirimbo n’umucurazi w’ibyuma bya muzika bitandukanye.Kuri ubu abakunzi ba muzika bategereje amashusho y’indirimbo I Made It’  nyuma yo kubumvisha uko imeze ashyira hanze amajwi.Amashusho yayo yafatiwe muri Amerika no mu bindi bice nk’uko Harmonize na Bobby Shmurda bigeze kubitangaza ubwo bafataga amashusho yayo.

Harmonize yakiriwe nk’umwami atambukana ibikombe bitatu n’indirimbo yakoranye n’umuraperi Bobby Shmruda

Advertising

Previous Story

“Ni wowe mugisha uhambaye nzi mu buzima bwanjye” ! Pastor Rev Lucky Natasha yahaye ubutumwa bukomeye umugabo we

Next Story

“Umupadiri yankuye kumuhanda aransambanye akajya anakomeza gukinisha igitsina cyanjye akajya gusoma Misa” ! Aaron yavuze uburyo yahohotewe n’umupadiri agatuma abaho nabi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop