Advertising

Ni Miss wicisha bugufi ! Miss Mwiseneza Josiane uherutse gutangaza ko yibagiwe ibyo guterwa indobo akamburwa impeta yasuye inzu yamenyekanye muri ‘Fou de Toi’ – AMAFOTO

10/11/23 12:1 PM

Miss Josiane wamamaye muri 2019 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda , yasuye inzu yamenyekanye muri Foi de Toi akomeza kugaragaza ko akunda gutemberera muri Karongi kandi akicisha bugufi.

 

Ubusanzwe Miss Mwiseneza asigaye akunda kugaragara atembera ahantu hatandukanye by’umwihariko muri Karongi. Uyu mukobwa umaze gusobanukirwa no kwigira ndetse no gukora ibye, ntahwema kwereka abakunzi be aho yagiye , ibyiza yabonye yo ndetse akabikora adakoresheje ibimurusha imbaraga nk’uko bigaragazwa n’amafoto ye ashyira kumbuga ze.

Benshi mu byamamare iyo basohotse bitwaza abashinzwe kubafotora ndetse bagatwara na Camera za rutura ndetse na nyuma yo gufotorwa ayo mafoto , bakayicaraho bakayakora neza ku buryo agaragara neza nabo izina ryabo rigakomeza kwamamara.

 

 

Ibi bitandukanye no kuri Miss Mwiseneza Josiane kuko , amafoto yose ashyira hanze , ni amafoto agaragara ko aba yatembereye we ubwe ndetse yatwaye telefone ye gusa.Ibi turabihera ku mafoto yamugaragaje ari kuri ‘Lake Victoria’ aherutse gucicikana kumbuga nkoranyambaga ariko ahereye kuze, aya kurikiyeho avuga ati:’Murare neza , yashyizwe hanze muri Nzeri 13, uyu mwaka , Nzeri 21 uyu mu mwaka , Amashusho yasohoye muri Nzeri 26 , uyu mwaka akayaherekeresha indirimbo ya Oda Paccy yitwa ‘Imbere muri njye’ , Ayasohotse mu Ukwakira uyu mwaka , aho yagize ati:”Tembera u Rwanda”, hasi akongeraho ijambo #Karongidistrict, iyo yashyize hanze , agasaba inshuti ze gukunda abanzi be , ndetse n’aya yashyize hanze tariki 11 Ukwakira 2023, ari mu Karere ka Karongi”.

 

Amafoto menshi ya Mwiseneza Josiane , amugaragaza ari mu Karere ka Karongi dore ko ariko Karere akunda gusura cyane ndetse bikagaragara ko we ubwe yijyanye na telefone ye gusa.

 

 

Ubwo Element , Bruce Melodie na Ross Kana , bajyaga gushyira hanze amashusho y’indirimbo bakoreye kuri iyi nyubako Miss yasuye, yafashe amashusho ya Element arimo gutanga ikaze ku bantu , ababwira ko indirimbo irimo gukorwa kandi ko irimo gukorerwa aha yasuye kuri iyi nyubako iri mu Karere ka Karingo”.Kuba Miss Mwiseneza yahasuye ni ibigaragaza ko uyu mukobwa afitaniye urukundo ubukerarugendo nk’uko nawe ubwe abigaragaza kandi akabukora we wenyine asura ahantu hatandukanye.

 

 

Ubwo yamaraga gushyira hanze aya mashusho umwe mubafana be , yanyuze ahatangirwa ibitekerezo , avuga ko aya mafoto yafashwe na telefone idafite ubushobozi bwinshi bwo gufotora gusa  abivuga mu buryo Miss  ashobora kuba atishimiye , tugisoma ubwo butumwa Miss yahise asusiba buva mubindi bitekerezo.

 

Ubusanzwe Miss Mwiseneza Josiane, akomeje gushimirwa uruhare rwe mu guteza imbere ubukerarugendo ndetse no kwicisha bugufi.Ubwo uyu mukobwa yaganiraga n’ikinyamakuru UMUNSI.COM, mu nkuru iheruka , yagaragaje ko mu minsi iri imbere , azatangira gushyira hanze ibiganiro bigaruka kubuzima bwa buri munsi bw’abantu babamo.

Iyo bigeze ku ifoto ntabwo ajya yigora

 

Miss kuri Lake Victoria arikurya ku mafaranga ye

 

Ati:” Kindly love your haters❣”.

 

At:”Karongi District”.
Previous Story

Dore ibintu usabwa kwigisha umwana wawe w’umukobwa mbere y’uko agira imyaka 14 y’amavuko

Next Story

The Ben yasabye abafana be kumugira inama ku ndirimbo ashaka gushyira hanze vuba cyane

Latest from Imyidagaduro

Fatakumavuta yanze kuburana

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yavuze ko atiteguye kuburana kuko batabonye Dosiye ngo bihuze n’urubanza. Ibi
Go toTop