Dore ibintu usabwa kwigisha umwana wawe w’umukobwa mbere y’uko agira imyaka 14 y’amavuko

11/10/2023 10:58

Ababyeyi bose bari bakwiriye kumva neza inshingano bafite kubo babyeyi by’umwihariko abakobwa nk’uko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru.

 

Umwana w’umukobwa uri gukura ahura n’ibisitaza byinshi nyamara umubyeyi iyo amubaye hafi amufasha muri byose ariko nanone akamuha inama zizamufasha kuba yagira ibyo ageraho mu buzima busanzwe.Umubyeyi ufite umwana uri hafi kugira imyaka 13 rero hari ibintu by’ingenzi agomba kuba yaramubwiye.

 

 

1.Ugomba kumubwira ko ari mwiza kandi ko agomba kubyishimira. Umwana wawe w’umukobwa mubwire ko ari mwiza , hanyuma umufasha kumenya n’uburyo azajya abyishimira ariko nanone akanagira amakenga.Bwira uyu mukobwa wawe ko adakwiriye gutuma hagira umuntu umubwira ibihabanye n’ibi kugira ngo azabeshe gukura yikunda kandi yitoza gutera imbere.

 

 

2.Mwigishe ko amashuri ye atariyo amugira uwo ariwe. Mbere y’uko umwana wawe w’umukobwa agira imyaka 13 , mubwire ko aziga ariko ko kwiga n’ingano y’amashuri azagira ataribyo bizamugira umuntu ahubwo imico ye n’ibindi azi gukora bitandukanye n’ibyo yize.

 

 

3.Bwira umukobwa wawe ko ntacyo bitwaye gukosa. Ntabwo akwiriye guhora yicira urubanza ku ikosa yakoze rimwe.Mwigishe ko umuntu yigira mu makossa, amenya ko gusubiramo ikosa aribyo kosa.

 

 

4.Mubwire ko umubiri ari uwe kandi ko akwiriye kuwirindira. Umwana w’umukobwa uri hejuru y’imyaka 13, atangira kugira inshuti zimwe zikamwerekako hari ibyo yari akwiriye gukorera ku mubiri we , haba ari ukugira ngo abe mwiza kurushaho cyangwa indi mpamvu, umwana wawe nuba waramuhaye impamba yo kubaha umubiri we, bizamufasha kumenya neza uburyo yitwara mu gihe ageze mumoshya ashobora gutuma yiyangiza.

 

5.Umwigisha ko akwiriye kudaheranwa n’ibitekerezo bye. Uyu mwana wawe w’umukobwa mwigishe ko akwiriye kumenya ko ahari ngombwa agomba gutanga ibitekerezo bye byuzuye.

 

 

6.Mwigishe guhitamo inshuti nziza. Bwira uyu mukobwa wawe ko byaba byiza, amenye kwigizaho inshuti nziza zifitiye akamaro kugira ngo nawe zizamugirire akandi kamaro mu buzima bwe.

Advertising

Previous Story

Nkore iki ? : Mwarimu wanjye akomeje kunsaba ko turyamana kandi mubukobwa bwanjye ntawundi nari naryamana nawe

Next Story

Ni Miss wicisha bugufi ! Miss Mwiseneza Josiane uherutse gutangaza ko yibagiwe ibyo guterwa indobo akamburwa impeta yasuye inzu yamenyekanye muri ‘Fou de Toi’ – AMAFOTO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop