Umuhanzi Mugisha Benjamin aka The Ben wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘vazi’, yasabye inama inshuti ze anyuze kumbuga nkoranya mbaga ze.
Umuhanzi The Ben ukubutse mu gihugu cy’u Burundi yimye amagambo itangazamakuru ndetse yirinda no kugira ibiganiro akora ahubwo ajya mu kazi.Mu minsi itambutse hari amashusho yamugaragagaje ari kumwe na Producer Element bigaragara ko hari indirimbo bari gukorana nubwo bitigeze bishyirwa hanze.
‘Naremeye’ Hitmaker washakanye na Miss Pamella , anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yagize ati:”Mfite indirimbo 2 nziza cyane nshaka gusohora. Imwe ni Gospel indi it’s a beautiful love song ,.. Tubanze iyihe ?”.
Mu gutanga amahirwe kubakunzi be , bari basa n’abamutegereje byabashimishije cyane ndetse benshi bamushimira ikinyabupfura cyo kuba atarigeze asubizanya n’abamuvugagaho amagambo kuva Se yatabaruka kugeza akoze igitaramo na cyo kigakurura amahari kumbande zombi.
Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri aya mahitamo ‘Ko Nahindutse’ Super Star , yatanze harimo Julius Chita , wagize ati:”Gospel Song Firt”.Ruti Joel ati:” Mbere na mbere Imana”. Kenshi ku ijama abantu bamushimiye gutangiza indirimbo yo gushimana Imana”.