The Ben yasabye abafana be kumugira inama ku ndirimbo ashaka gushyira hanze vuba cyane

11/10/2023 12:25

Umuhanzi Mugisha Benjamin aka The Ben wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘vazi’, yasabye inama inshuti ze anyuze kumbuga nkoranya mbaga ze.

 

 

Umuhanzi The Ben ukubutse mu gihugu cy’u Burundi yimye amagambo itangazamakuru  ndetse  yirinda no kugira ibiganiro akora ahubwo ajya mu kazi.Mu minsi itambutse hari amashusho yamugaragagaje ari kumwe na  Producer Element bigaragara ko hari indirimbo bari gukorana nubwo bitigeze bishyirwa hanze.

 

 

‘Naremeye’ Hitmaker  washakanye na Miss Pamella , anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yagize ati:”Mfite indirimbo 2  nziza cyane nshaka gusohora. Imwe ni Gospel indi it’s a beautiful love song ,.. Tubanze iyihe ?”.

 

 

Mu gutanga amahirwe kubakunzi be , bari basa n’abamutegereje byabashimishije cyane ndetse benshi bamushimira ikinyabupfura cyo kuba atarigeze asubizanya n’abamuvugagaho amagambo kuva Se yatabaruka kugeza akoze igitaramo na cyo kigakurura amahari kumbande zombi.

 

 

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri aya mahitamo ‘Ko Nahindutse’ Super Star , yatanze harimo Julius Chita , wagize ati:”Gospel Song Firt”.Ruti Joel ati:” Mbere na mbere Imana”. Kenshi ku ijama abantu bamushimiye gutangiza indirimbo yo gushimana Imana”.

Advertising

Previous Story

Ni Miss wicisha bugufi ! Miss Mwiseneza Josiane uherutse gutangaza ko yibagiwe ibyo guterwa indobo akamburwa impeta yasuye inzu yamenyekanye muri ‘Fou de Toi’ – AMAFOTO

Next Story

Burya ni umubyeyi mwiza ! Diamond Platinumz akomeje kugaragaza ko uretse kuririmba gusa burya no kwita ku bana be arabishoboye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop