Mu Murenge wa Kabaya ho mu Karere ka Ngororero, abaturage barishimira ko Umukandida wa FPR Inkotanyi mu myaka 30 ishize yabashije guha abana babo ifunguro ryo ku Ishuri ku buryo batagihangayikishwa n’amasomo yabo.
Benshi mu bo twaganiriye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 ubwo hamamazwaga Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame n’Abakandida Depite baryo, bagaragaje ko ku wa 15 Nyakanga bazitorera Paul Kagame banamushimira ibyo amaze gukora.
Tuyizere Alphonsine utuye mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, avuga ko mbere yagorwaga no kubona uko atekera abana barajya ku ishuri nyuma ya Saa sita , no kujya gukora ngo abone amafaranga ariko ubu abona umwanya wo gukora n’abana bajya ku Ishuri bagataha bahaze.
Yagize ati:”Paul Kagame yadukuye kure , buriya mbere ntabwo nabashaga kujya guca incuro neza ariko magingo aya, umwana arajya ku ishuri akarya yo ku mafaranga make , nkabona uko njya gutera ibiraka”.
Hitabatuma Vincent we avuga ko ibizatuma batora Paul Kagame ari byinshi kuko ibyo yakoze ari urugero rwiza rw’ibyo Igihugu kizageraho byiyongera kubyagezweho .Uyu nawe yakomoje kuri gahunda yo kurira ku ishuri nk’igisubizo ku babyeyi badafite amikoro.
Ati:”Njye ndishoboye ariko nagiye mbona ko kurira ku ishuri ku bana hari abo byafashije harimo n’abatishoboye twegeranye.Ubu umubyeyi abona umwanya wo guca incuro kuko aba yizeye ko ikigo kiragaburira umwana we. Turashima Paul Kagame kandi tugomba kuzamutora 100% kugira ngo twizere neza ko iterambere turifite”.
Ibi abihuriraho na Ngirumukiza Elephasie nawe ushimangira ubudasa bwa Paul Kagame.
Abaturage bo mu Murenge wa Kabaya , bavuga ko gahunda ari ukuzinduka kuri 15 Nyakanga 2024. bakajya kwitorera Umukandida wabo wa FPR Inkotanyi.