Ngororera – Matyazo na Hindiro: Kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame

10/07/2024 09:58

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, ibikorwa byo kwiyamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi n’Abakandida Depite bayo mu Karere ka Ngororero byakomereje mu Murenge wa Matyazo na Hindiro nk’uko tugiye kubibagezaho.

Ni ibikorwa byabereye mu Murenge wa Matyazo nyuma barakomereza mu Murenge wa Hindiro.

Mu masaha ya mu gitondo abaturage bari batangiye kwerekeza ku santeri ya Munini muri Matyazo aho bahereye ibi bikorwa. Ni isanteri ifite abaturage batunzwe n’uhuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi buciriritse.

___________Abaturage bahageze mu masaha ya kare

Uvuye ku Biro by’Akarere ka Ngororero kugera Kuri iyi site bigufata igihe kitarenze isaha ugenda mu muhanda wubatswe uri no mu byo abaturage bishimira ko bagejejweho na FPR Inkotanyi irangajwe imbere na Paul Kagame.

UKO ABATURAGE BAKIRIYE ABADEPITE MURI MATYAZO.

Abaturage bo muri Matyazo bavuga ko bishimye cyane ku bw’iterambere ry’imihanda mwiza, umuriro n’amazi bahawe.

_____________ Mu Murenge wa Matyazo harangwa n’uhuhinzi bw’ibitoki

Umuturage witwa Munyengabe Nathanael utuye muri uyu Murenge wa Matyazo Akagari ka Rwamiko , Umudugudu wa Butare , avuga ko yageze kuri site ya Munini mu masaha ya mu gitondo ndetse ko yiteguye kwakira abakandida neza bagafatanya kwamamaza Chaiman aa FPR Inkotanyi.

10h00‘ : Abashyushyarugamba batangiye gususurutsa abaturage bo mu Murenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero mu ndirimbo zitandukanye zirimo ; ‘Azabatsinda’ , ‘Ogera’ n’izindi.

Ni umuhango uri kuyoborwa n’urubyiruko rwo muri uyu Murenge. Abaturage bambaye imyambaro myiza ya FPR Inkotanyi, Imipira n’amasapo biri mu mabara ya FPR Inkotanyi.

10h20‘: Urubyiruko rurikubyina indirimbo ikipe itsinda mu gihe bategereje abashyitsi barimo , abakandida Depite ba FPR Inkotanyi, n’Ubuyobozi bw’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Ngororero barimo ‘Chairman’ wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngororero.

10h20′ – 11h20‘ : Umurindi wari wose ku rubyiruko rwo mu Murenge wa Matyazo kugeza bakiriye abashyitsi bahageze muri ‘Morari’ idasanzwe yari iyobowe n’indirimbo ‘Azabatsinda’.

1138: Hari kuririmbwa indirimbo y’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Nyuma yo kuririmbwa indirimbo y’umuryango wa FPR inkotanyi , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matyazo yakiriye abashyitsi mu Murenge we , aha ijambo Visi Chairman mu Karere ka Ngororera nawe afatanya n’abadepite kuganiriza abaturage no kugaragaza ibyo bazabagezaho.

Mbere y’aho, Abayobozi basuye Uruhimbi aho bana banyweraga amata nk’uko gahunda ya FPR ari ukurwanya igwingira.

Abakandida Depite biyamamaje ni ;

Tuyisenge Joseph, Umukandida Depite wa FPR Inkotanyi, Tuyisingize Anastasia, Ayinkamiye Marie Louise na Nyabyenda Damian.

12:00′ : Umuhanzi Justin Nsengimana ari gususurutsa abaturage mu ndirimbo zitandukanye ze.

Umuhanzi Justin yasabye Abanya-Matyazo, kuzatora Perezida Kagame ku tariki 15 Nyakanga 2024.

Hakurikiyeho Ijambo ry’Umuyobozi wungirije w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngororero, asaba Abanyamuryango kuzashyigikira Paul Kagame n’Abakandida ba FPR Inkotanyi.

HAKURIKIJWEHO UMURENGE WA HINDIRO

Mu Murenge wa Hindiro Abakandida Depite ba FPR Inkotanyi basanze abaturage babategerezanyije amatsiko hakomeze gufatanya nabo gucika akadiho.

 

Previous Story

Ibihugu 5 bifite abantu benshi bakiri ingaragu kandi baragejeje imyaka yo gushaka

Next Story

Hehe na kanseri! Ibyiza 6 byo kurya karoti

Latest from Amatora 2024

Banner

Go toTop