Ngomijana yafashe ibibazo bye abishyira kumuzani bipima ubusa-VIDEO

18/12/2022 10:00

Ngomijana yafashe ibibazo bye abishyira kumunzani bipima ubusa mu ndirimbo yise Kumunzani aho yafashe ibibazo bye abishyira ku munzani.

Uyu muhanzi amaze kumenyakana cyane muri Rap.

Ngomijana ni umwe mubahanzi bafite impano ikomeye muri muzika y’Akarere ka Rubavu, mu Ntara y’Uburengerazuba , akaba umuhanzi

wo kwitega muri Muzika Nyarwanda.Uyu muhanzi utajya afasha hasi umuziki we yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ngo ‘Kumunzani’ aho avuga ko ibibazo bye ntacyo bivuze kuri we.

KANDA HANO UREBE IYI NDIRIMBO YA NGOMIJANA

Muri iyi ndirimbo yivuga imyato aho agaragaza neza ko umuziki we awukora neza gusa ashimangira ko abanzi batajya babura

munzira ye , abasezeranya kubashyira kumunzani.Ngomijana, wihebeye Hip Hop ndetse akavuga ko atazigera ayireka , yavuze ko urukundo rw’umuziki atarunganya urwango bamugirira ati:”Iyi ndirimbo yanjye irasobanutse rwose, ubusanzwe abanzi b’umuntu ba muba bugufi kandi ntabwo batangwa aho yaguye , iyi ndirimbo rero ishimangira ko n’ubwo abanzi banjye baba benshi ndetse n’ibibazo bikagwira , ntateze kubatinya na cyane iyo mbashyize kumunzani ubusa.

Ku munzani , ni indirimbo nanditse ntuje ,ndinjyenyine ngamije gukanngura abantu badakora cyane nk’uko bigarara no mu mashusho yayo.

Ntabwo navuga ko bihagije ariko ubutumwa niyemeje kubutanga mbinyujie mu ndirimbo kabone n’ubwo byaba bisa n’ibidashoboka mu matwi

y’abatwumva cyangwa badukurikira umunsi ku munsi.

Ngomijana  yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ‘FM’ yatumye benshi bamumenya.Uyu musore ufite inzozi zo

kugera kure muri muzika ye atitaye kuho akorera , yavuze ko urukundo afitiye muzika ruzatuma agera kure

ati:”Ubusanzwe njye nkunda umuziki cyane kandi ntabwo nabura

kuwukunda kandi nzakomeza nkukunde , rero indirimbo zanjye zirimo ‘FM,iyo nafatanyije na Pacifica

ndetse n’izindi nakoze zose zigaragaraza ko urugendo rwanjye muri muzika rutari hafi kuko nahisemo kuwukora nkukunze”.

N’ubwo akora umuziki ariko ikibazo kiracyari amafaranga na cyane ko akora indirimbo ariko gushaka abayamamaza bikaba imbogamizi bigatuma zitagera aho zakageze muri rusange.Uyu musore yasezeranyije abantu gukora umuziki cyane kandi neza.Ngomijana yafashe ibibazo bye abishyira kumunzani.

Advertising

Previous Story

Umugore yabyaye umwana ufite amaguru ane nyuma y’uwavukanye imitwe ibiri

Next Story

BIRATANGAJE: Umugore yafashwe ari gushyira ikariso ye mu nkono y’ibiryo yari atetse

Latest from Imyidagaduro

Go toTop