Advertising

Ngomba gukoresha iki gihe mfite neza ! Diamond Platnumz yavuze ko yifuza kuzava muri muzika akubahwa nka Jay Z

Diamond uri muhanzi bakomeye muri Afurika yavuze ko kuba azi neza ko atazagumana igikundiro n’igihe afite ubu bituma akora cyane kugira ngo yereke Imana ko igihe yamuhaye atagipfushije ubusa.

 

 

Mu minsi yatambutse , Diamond Platnumz yahuye n’abana be abazana mu Rwanda muri Trace Awards, nyuma akomereza mu bindi bitaramo kuri ubu ari muri Kenya nanone mu bitaramo.Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Diamond Platnumz yagaragaje ko yurije ibiciro k’umuntu ushaka kumutumira mu gitaramo ngo kubera ko abizi neza ko abahanzi baturuka kuyindi migabane bo bahabwa akayabo.

 

Ubwo yari avuye muri Kenya gutaramira mu Murwa mukuru Nairobi ari kukibuga cy’umupira  cya Kahama , nibwo yavuze ko nyuma yo kuva muri Tanzania arahita yerekeza muri Amerika mu kindi gitaramo.

 

 

Diamond Platnumz , yavuze ko arimo gukoresha igihe cye neza kuko azi neza ko mu minsi izaza, azaba arimo kuruhuka nk’uko ibindi byamamare birimo Jay –Z  byiturije byicaranye ibigwi byakoze muri muzika mu gihe cyabo.

 

Uyu muhanzi yagize ati:”Niba ubonye igihe cyawe, gikoreshe neza. Imana iguhaye igihe.Ntuzatume Imana ibona ko irimo gutakaza igihe cyayo k’umuntu utagikeneye.Tuma Imana yishimira ko yahaye umuntu igihe ugikwiriye kandi wagikoresheje neza, gira ubutabera, ushyiremo abandi bantu.Ariko kandi ukoreshe ayo mahirwe mu buryo bwiza uko ushoboye kose”.

 

Sponsored

Go toTop