Advertising

“Ndyamana n’abagabo benshi bakampa amafaranga none maze kwandura SIDA !” SlayQueen akomeje gutakambira umuhise n’umugenzi

10/15/24 12:1 PM

Ni umutima ikomeye , Pamela ukomoka muri Afurika y’Epfo wamamaye nka Slay Queen yatangaje ko yamaze kwandura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA , HIV.

Iyi nkuru yababaje benshi mu bakunzi be , we ubwe yayinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze (Instagram Story) aho yagaragaje ko yanduye ubu bwandu abukuye mu kuryamana n’abagabo batandukanye mu gihe gito kandi bose bakamuha amaha amafaranga (Kugurana ubuzima bwe amafaranga)”.

Muri ubu butumwa, Pamela yatanze ubumwe ndetse agaragaza ko yicuza cyane by’umwihariko ku kuba yatengushye ababyeyi be cyane kuva umunsi yavaga mu ishuri.

N’ubwo ubutumwa bwe buteye agahinda katarenze ako afite ku mutima , Pamela yagiriye inama abandi bangavu n’abakobwa bari mu kigero cye kwirinda kugwa mu mutego yaguyemo bakaba bakwanduzwa SIDA bakiri bato.

Yavuze ko bakwiriye kujya bitonda, bagatekereza cyane ku myanzuro bafata ibaganisha ku kugurisha ejo hazaza habo amafaranga make kandi y’igihe gito.Yagize ati:”Ndambiwe ubu buzima, narabwiyangirije ngirango ndi kubaho neza.Ndyamana n’abagabo kubera amafaranga, ndi gurisha. Kuki nabikoze ?”.

Yakomeje agira ati:”Natengushye ababyeyi banjye sinabasha no kurangiza ishuri. Ubuzima bwanjye ubu bwarangiritse kuko namaze no kwandura agakoko gatera SIDA kandi sinzi icyo nakora ariko bana b’abakobwa mukiri bato mwite ku buzima bwanyu”.

Sponsored

Go toTop