Advertising

“Ndashaka uwo dukundana kandi usenga Imana akayubaha” ! Umutinganyi umurika imideri muri Kenya yavuzeko ubu nta mukunzi afite agaragaza ibiranga umugabo yifuza

31/05/2023 12:15

Victor Maish wo muri Kenya akaba umwe mu bagabo baryamana bahuje igitsina akanaba umwerekana mideri yavuze ko ubu nta mugabo afite bakundana ndetse anatangaza byinshi ku mugabo yifuza ko bajya mu rukundo.

Ubwo yakoreshwaga ikiganiro na Mpasho, yavuze ko acyeneye umugabo wigitinyiro mwiza wawundi abandi batinya wawundi utinya Imana.

Mu magambo ye yagize ati ” Ndashaka wamugabo utagira icyo atinya wawundi twasohokana mu tubyiniro cyangwa ahandi ntacyo twikanga. kuburyo twajya dusohoka byibura rimwe na rimwe mu gihe mfite umwanya ntakoze.

 

Iyo ntakoze Kenshi mba ndi mucyumba cyanjye ndikumva indirimbo zigifaransa zo munjyana ya RNB, Blues , mbese nkeneye umugabo wumva ibyo byose.Nkeneye Kandi umugabo w’umunyabwenjye, w’igikundiro, wawundi unyiryaho ndetse unanyumva.

 

Nkeneye umugabo Kandi w’umutunzi ufite akantu w’umukire.”Yongeyeho ko kandi ibyo byose ari ibintu acyeneye mu mugabo ashaka ko bajya mu rukundo, ko ibindi byose byaza nyuma babyiga ariko ibyo byose ni ibyangombwa.

Yasoje avuga ati” biba byiza iyo ubonye umugabo ufite byose wifuza mu buzima bwawe, Kandi ni ngombwa ko umugabo nshaka agomba kuba asenga, ari wamugabo utinya Imana, ndetse Imana akayishyira hejuru y’ibindi byose.”

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: TUKO.co.ke

Previous Story

Umukobwa n’umusore biteguraga kurushinga barasiwe imbere y’inzu nyuma y’uko bagiranye amakimbirane na nyirinzu bazamo

Next Story

“Abakene bagira ishyari” ! Rwagasabo Sandrine yahwituye abantu babona abakire bibereyeho neza bagatekereza ko imitima yabo irushye

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop