Umukobwa n’umusore biteguraga kurushinga barasiwe imbere y’inzu nyuma y’uko bagiranye amakimbirane na nyirinzu bazamo

30/05/2023 22:00

Ikupure y’abanyacanada yiteguraga gukora ubukwe yarasiwe imbere y’inzu na nyiribyondo, ucyekwa yifungiranye mu nze ye mbere yuko araswa n’abashinzwe umutekano.

 

Basanze umurambo w’umugore w’imyaka 27 wakoraga nkuwunganira mukwigisha ku kigo cyabihaye Imana cya Gaturika ndetse n’umugabo w’imyaka 28 wari umutekinisiye. Birukaga bagana munzu ubwo baraswaga.

 

Uwo batashatse kugaragaza izina rye, yakodesheje inzu abo bombi Kandi inzu Ari iyumusaza witwa Terry Bourassa w’imyaka 57.

 

Nkuko Steve Bereziuk ushinzwe umutekano abitangaza, aravuga ko abo banyakwigendera bagiranye kutumvikana

na Terry kubintu bimwe nabimwe bitari bimeze neza munzu.

 

Yongeyeho Kandi abo bishwe bari abakozi cyane ndetse ko bakoraga cyane. Ndetse yavuze ko biteye agahinda binatangaje kuntu uwabishe ariwe Koko wabishe nukuntu bari bamuzi biratandukanye.

 

Yakomeje kuvuga ko abishwe bari inzira karengane ngo dore ko ntacyaha nakimwe bari barigeze bashinjwa.

 

Bourassa nyuma yokurasa abo bombi, yahise yikingira mu nzu ndetse afite nintwaro yari amaze kwicisha.

 

Bereziuk yavuze ko abashinzwe umutekano bagerageza kumvikana n’uyu musaza mu mahoro ariko akanga agatangira kubarasa, bikaba byarangiye uyu Musaza arashwe apfuye.

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: Daily Mail

 

Advertising

Previous Story

Umugore wapfuye iminota igera kuri 15 akongera kuzuka yasobanuye ibyo yabonye mu ijuru

Next Story

“Ndashaka uwo dukundana kandi usenga Imana akayubaha” ! Umutinganyi umurika imideri muri Kenya yavuzeko ubu nta mukunzi afite agaragaza ibiranga umugabo yifuza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop