“Abakene bagira ishyari” ! Rwagasabo Sandrine yahwituye abantu babona abakire bibereyeho neza bagatekereza ko imitima yabo irushye

31/05/2023 23:01

Rimwe na rimwe iyo abantu birunze agatsiko ntihabura abaganira kumibereho ya rubanda, kimwe n’uko iyo abantu bari kuganirira mu matsinda hakunze kubonekamo abaganira kumibereho y’abakire n’abakene.

 

Akenshi ugasanga ababaye mu buzima bubashaririye batabona icyo bifuza birema agatima bavuga ko na bo bakire bafite byose ngo ingo zabo zirara zishya ,bakanibwira ko imitima yabo irushye.

 

Ibi nibyo Rwagasabo Sandrine yagarutseho avuga ko ibyinshi abakene babivugishwa n’ishyari ry’uko ntacyo batunze, babona abakire bari mu mamodoka ahenze bakavugira mu matamatama ngo ntibishimye ngo ,ingo izabo zirara ari hasi hejuru ariko byose ni ishyari.

 

Sandrine yavuze ko icyaba kiza aruko umuntu yajya yitondera ibyo avuga kandi aho kuvuga byiza akavuga aziga kuko ntaw’ureba mumutima w’undi. Ati; Mu bakire n’abakene hari abishimye kandi hari abababaye . No mubakene hari abo ingo ziba zigoye ,abantu bose babaho kimwe”.

Sandrine Rwagasabo ni umuririmbyi usanzwe yarabigize umwuga, dore ko ure kuba aririmba muri Injili Bora choir anatoza abaririmbyi n’ama chorale haba munsengero no mu sitidiyo(studio)

 

Ni byiza ko nta we ureba mumutima w’undi ,sibyiza ko rero abantu bacira imanza bagenzi babo cyane ko muba kire n’abakene ibibazo batabarobanura.

 

Advertising

Previous Story

“Ndashaka uwo dukundana kandi usenga Imana akayubaha” ! Umutinganyi umurika imideri muri Kenya yavuzeko ubu nta mukunzi afite agaragaza ibiranga umugabo yifuza

Next Story

Dore impamvu kumira amacandwe menshi atari byiza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop